Yagizwe Karidinali mu mwaka wa 2024: Amateka ya Papa mushya, Leo XIV
Papa Leo XIV ni we watorewe gusimbura Papa Francis uherutse kwitaba Imana. Papa Leão XIV yinjiranye amateka ku ntebe y'Ubupapa.
Robert Francis Prevost w'imyaka 69 wari Karidinali akaba yahise ahabwa izina rya Papa Leo XIV aba abaye Umunyamerika wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa mbere uhawe inkoni y'Ubushumba bwo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi. Ni amatora amaze kubera kuri Chapelle ya Sistine i Vatican ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Gicurasi 2025.
Ibitangazamakuru by’i Roma birimo Vatican News byanditse ko Papa Leo XIV yavutse ku wa 14 Nzeri 1955 avukira i Chicago, Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Papa we ni Louis Marius Prevost ukomoka ku bimukira b'Abafaransa n’Abataliyani. Afite abavandimwe babiri; Louis Martin na John Joseph.
Yize amashuri nk'abandi bana, yiga seminari nto nyuma aza kuminuza muri kaminuza ya Pennsylvania mu mwaka wa 1977 aho yakuye impamyabumenyi mu mibare no mu igenamitekerereze. Yakomeje kwiga ibijyanye n’Ubupadiri.
Nyuma yaje kugirwa Padiri naho ku wa 26 Nzeri 2015, Papa Francis yamugize Bishop wa Chiclayo muri Peru.
Ku wa 28 Mutarama 2024 yagizwe Karidinali na Papa Francis asimbuye.
Iyi tariki ya 08 Gicurasi 2025 ibaye amateka kuri we kuko nibwo yatorewe kuba Papa mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi ahabwa izina ry'Ubushumba rya Papa Leo XIV.
Papa Leo XIV yanditse amateka yo kuba Papa wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aba uwa kabiri ukomoka muri Amerika kuko aje akurikira Papa Francis ukomoka muri Argentina.
Ni uwa kabiri kandi mu myaka 1300 ubaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ukomoka hanze y’Umugabane w’i Burayi.
What's Your Reaction?










