Ese hari icyatuma Louise Mushikiwabo ahigika umukandida wa DRC ku kuyobora OIF?
Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa witegura kongera guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya, Louise Mushikiwabo uri guhangana n’umukandida uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kugarukwaho cyane; twagarutse ku ruhare n’ibyo yagezeho mu myaka amaze ayobora uyu muryango.
Mu gihe Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, uzwi nka Organisation Internationale de la Francophonie, witegura inama yawo izabera i Phnom Penh mu 2026, amaso yose ari ku Munyarwandakazi Louise Mushikiwabo, uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa manda ya gatatu.
Uyu wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, watangiye kuyobora OIF muri 2019, ashimirwa n’abamushyigikiye kuba yarazanye impinduka zifatika, zatumye uyu muryango uva ku mikorere isanzwe ujya mu cyerekezo gishingiye ku iterambere n’imikorere inoze.
Kimwe mu byo Mushikiwabo yibanzeho ni ivugurura ry’imiyoborere. Yageze ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango kiri i Paris, hari ibibazo by’imikorere irimo inzira ndende mu ifatabyemezo n’imikoreshereze y’ingengo y’imari itanoze.
Mu gihe cye, yashyize imbere kwegereza ibikorwa aho bikenewe, no kugabanya amafaranga akoreshwa mu buyobozi, ayerekeza mu mishinga igirira akamaro abaturage.
Ikindi cyatumye yigarurira icyizere ni icyerekezo yise “Francophonie économique,” aho yagaragaje ko ururimi rw’Igifaransa rudakwiye kuguma mu muco gusa, ahubwo rushobora kuba igikoresho cy’ubucuruzi n’iterambere. Ingendo z’ubucuruzi yateguye mu bihugu bitandukanye zirimo Benin n’u Rwanda zabyaye amasezerano y’ubucuruzi afatika, bigaragaza ko hari icyerekezo gishya.
Mu rwego rw’uburezi, Mushikiwabo yashyizeho gahunda yo kohereza abarimu b’Igifaransa mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Afurika, hagamijwe kongerera urubyiruko ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo. Ibi byafashije mu kuzamura ireme ry’uburezi no gutuma ururimi rw’Igifaransa rukomeza kugira agaciro.
INDI NKURU WASOMA :Umufana wo muri Uganda agiye kujyana Arsenal mu nkiko
Yibanze kandi ku guteza imbere uburinganire n’uruhare rw’urubyiruko. Yagiye ashyigikira gahunda zifasha abagore kwiteza imbere mu bukungu no kugira uruhare mu miyoborere. Kuri we, iterambere rirambye rishingira ku guha amahirwe angana buri wese.
Ku ruhande rwa dipolomasi, Mushikiwabo yagaragaje ubunararibonye mu bihe byari bikomeye, by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba byahuye n’ihindagurika rya politiki. Yashoboye guhuza inyungu z’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, bituma yubaka icyizere ku mpande zombi.
Nubwo atari wenyine uri mu irushanwa, kuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo yatanze umukandida, benshi mu banyamuryango ba OIF babona Mushikiwabo nk’umuntu ushobora gukomeza ibyo yatangiye, aho guhindura icyerekezo.
What's Your Reaction?










