VISIT RWANDA yageze muri NBA na NFL
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko gahunda ya 'Visit Rwanda' yatangiye gukorana n'amakipe arimo Los Angeles Clippers ikina muri NBA na Los Angeles Rams ikina muri NFL.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025, RDB ivuga ko 'Visit Rwanda' yabaye umuterankunga mu by'ubukerarugendo w'amakipe ya Los Angeles Clippers ikina muri NBA(National Basketball Association) na Los Angeles Rams ikina muri NFL( National Football League).
Iyi mikoranire ya Visit Rwanda n'aya makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ije nyuma y'iyo ikorana n' amakipe yo mupira w'amaguru arimo Arsenal, Paris Saint-Germain, Atlético de Madrid na Bayern Munich.
Visit Rwanda kandi yabaye ikigo cya mbere cyo muri Afurika gikora ibijyanye n'ubukerarugendo gikoranye n'amakipe yo muri NBA cyangwa iyo muri NFL. Bimwe mu biri mu masezerano ya Visit Rwanda n'aya makipe harimo ko izaba umuterankunga mu bijyanye no gucuruza ikawa ku kibuga Intuit Dome cya Los Angeles Clippers.
Ibirango bya Visit Rwanda bizajya bigaragara ku kibuga kuri buri mukino ndetse binagaragare ku myenda y'imyitozo ya Los Angeles Clippers.
Byongeyeho, Visit Rwanda izaba umuterankunga mu by’ubukerarugendo wa Los Angeles Rams, SoFi Stadium ndetse na Hollywood Park, imishinga minini iri kubakwa i Inglewood, muri California, bitandukanyijwe na Century Boulevard.
RDB igaragaza ko mu mwaka wa 2024, ibyinjira bivuye mu bukerarugendo byari kuri miliyoni 650 z'amadolari gusa intego ihari ikaba ari uko bizagera kuri miliyari 1 y'amadolari mu 2029.
What's Your Reaction?










