FARDC na Wazalendo nibo banzi b'amahoro mu burasirazuba bwa Congo - Raporo

Raporo nshya yagaragaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ari zo zakoze ibitero byinshi byo mu kirere n’iby’indege zitagira abapilote mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu kwezi kwa Gashyantare 2026, nubwo hari imbaraga zari ziri gushyirwa mu gushyira mu bikorwa agahenge.

Mar 16, 2026 - 15:16
Mar 16, 2026 - 15:46
 0
FARDC na Wazalendo nibo banzi b'amahoro mu burasirazuba bwa Congo - Raporo

Aya makuru akubiye muri raporo yasohowe ku wa 9 Werurwe 2026 n’umuryango wigenga ukora ubushakashatsi ku makimbirane witwa Armed Conflict Location and Event Data Project ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

ACLED ivuga ko ingabo za Congo zongereye kwifashisha ibitero byo mu kirere mu gufasha ibikorwa by’imitwe irwana ku butaka ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo irwanya umutwe wa AFC/M23.

INDI NKURU WASOMA :Queen Kalimpinya yitwaye neza muri Safari Rally Kenya

Ibyo bitero byibanze cyane mu duce twa Mwenga , Masisi na Fizi. Raporo igaragaza ko mu bikoresho bya gisirikare byakoreshejwe harimo indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa CH-4 drone n’izo mu bwoko bwa TAI Anka drone, ndetse hakifashishwa n’indege z’intambara na kajugujugu zikoreshwa mu bitero.

Ibi bikorwa byatumye umutekano ukomeza kuzamba mu ntara za North Kivu na South Kivu, cyane cyane mu duce dutuwe cyane n’abaturage.

Iyo raporo yanagarutse ku gitero cyahitanye Willy Ngoma wari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, wishwe ku wa 24 Gashyantare hafi ya Rubaya.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow