Ese igihe ntikigeze ngo amashuri yigishe mu Kinyarwanda?
Mu gihe imyaka irenga 15 ishize u Rwanda rukoresha Icyongereza nk'ururimi nyamukuru rw'inyigisho mu burezi bwarwo, byongeye guhumira ku mirari ubwo raporo nshya ya LARS 2025 yongera kuzamura impaka ku kibazo kimaze imyaka myinshi kivugwa n'abarimu, ababyeyi n'impuguke mu burezi: Ese koko umunyeshuri ashobora kwiga neza amasomo mu rurimi we n’umurezi we batumva neza ndetse ?
Raporo yakozwe na NESA igaragaza ko abanyeshuri benshi bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bakomeje kugira ikibazo cyo gusoma no gusobanukirwa mu Cyongereza. Mu wa Gatatu w'amashuri abanza, 24% gusa ni bo bashoboye gusoma inyandiko no kuyisobanukirwa ku rwego rwabo.
Ibi byatumye bamwe bibaza niba ikibazo cy'imitsindire n'ireme ry'uburezi kitaba gifitanye isano n'ururimi rw'inyigisho rwahinduwe mu 2008, igihugu kikava ku Gifaransa kijya ku Cyongereza.
Abashyigikiye ikoreshwa ry'indimi kavukire bavuga ko umwana ashobora kumenya neza imibare, siyansi cyangwa amateka ari uko abanza gusobanukirwa ururimi yigiramo. Bagaragaza ko hari abanyeshuri benshi barangiza amashuri bafite impamyabumenyi ariko bafite ikibazo cyo gusobanura neza ibyo bize cyangwa kubishyira mu bikorwa.
Impuguke mu ndimi Prof. Ernst Frederick Kotzé, mu nyandiko yasohotse muri ‘The Conversation’, yavuze ko muri Afurika hakomeje kwirengagizwa ikibazo cy'ingenzi cyo gutandukanya kwiga ururimi no kwiga ubumenyi.
INDI NKURU WASOMA :Amerika yemeye kohereza muri DRC umuti wa Ebola wari usanzwe ugenewe Abanyamerika gusa
Muri iyi nyandiko IGISUBIZO .COM yaboneye kopi , uyu mujejetabumenyi yagize ati: "Ururimi rugomba kwigirwa kurumenya no kurukoresha neza, aho kuba inzira yo kwiga amasomo yose icyarimwe. Ikindi kandi ntabwo icyongereza ubwacyo gusa ari ubumenyi."
Ubushakashatsi bwakorewe muri Burkina Faso na Zambia bwagaragaje ko abanyeshuri bigishijwe mu ndimi zabo kavukire batsindaga neza kurusha abigaga amasomo yose mu ndimi z'amahanga.
Mu Rwanda, aho hafi buri mwana atangira azi Ikinyarwanda mbere yo kugera ku ishuri, hari ababona ko kwigisha amasomo menshi mu Kinyarwanda nibura mu myaka ya mbere y'amashuri byafasha abanyeshuri gusobanukirwa neza ibyo biga mbere yo kongeraho Icyongereza nk'ururimi rwigishwa nk'isomo ryihariye.
Nubwo Icyongereza gikomeje kuba ururimi rufungura amarembo ku isoko mpuzamahanga ry'umurimo no ku bumenyi mpuzamahanga, raporo ya LARS 2025 igaragaza ko hakiri ikibazo gikomeye cyo kukimenya no kugikoresha neza mu myigire.
Ibi bituma hakomeza kwibazwa niba intego y'uburezi ari ukurangiza integanyanyigisho mu Cyongereza, cyangwa ari ugufasha umwana gusobanukirwa no kugira ubumenyi bumufasha gukemura ibibazo by'ubuzima bwe n'iby'igihugu.
What's Your Reaction?










