Kwibuka 31: Uwanyirijuru aracyashakisha umuryango we

Uwanyirijuru Rosalinda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, avuga ko kugeza ubu atarabasha kubona abo mu muryango we. Aracyasaba umuntu wamumenya kumufasha kubona abo bafitanye isano.

Apr 10, 2025 - 13:49
Apr 10, 2025 - 15:06
 0
Kwibuka 31: Uwanyirijuru aracyashakisha umuryango we

Uwanyirijuru Rosalinda w'imyaka 31 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 akaba yarazanywe mu muryango akuwe mu kigo cyirera impfubyi, ariko ntabwo azi aho umuryango we wari utuye, nta nubwo azi n'abari bagize umuryango we.

Uwanyirijuru Rosalinda yaganiriye na RTV avuga ko umubyeyi wamureze yamubwiye ko abo bari bafitanye isano bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko we aracyashakisha ngo arebe niba hari uwo yabona.

Yagize ati:"Umubyeyi ukuze wandeze yarambwiye ngo niyakire, ariko nimba mukuru nzagerageze mbaririze, anyifuriza kwiga nkiyitaho kuko ngo yumvaga nta kindi yabikoraho."

Yakomeje amubwira ko yageze mu kigo cy'impfubyi cya Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali afite amezi abiri gusa, aza kuhava afite imyaka itatu. Abamureze bamubwiye ko nta muntu bazi bafitanye isano. Kutagira iwabo ngo ni ikintu kimubabaza.

Ati:"Mbabazwa nuko nta iwacu ngira. Ntabwo nakubwira ngo uyu murima n'uw'iwacu, oya. Nta wo mu muryango dufitanye isano natakira. Iwanjye navuga ni aho nakwigurira."

Uwanyirijuru yizera ko hari abo bafitanye isano bakiriho, bityo yaboneyeho umwanya wo kuvuga kimwe mu bimenyetso abe bagenderaho bakamumenya.

Ati:"Ntekereza ko bose batashize. Hagomba kuba hari abakiriho. Hari inkovu mfite hano ku gahanga, abo muri Croix Rouge bambwiye ko nahageze nyifite. Ubwo abantu baba banzi ndi umwana wabo bambwira, nkareba ko nabona umuryango wanjye."

N'ubwo bimeze bityo, Uwanyirijuru Rosalinda yafashijwe n'umuryango yabonye ndetse n'igihugu, ariyubaka akaba yarize ararangiza.

 Ubu arakora cyane afite icyizere cyo kuzatunga imitungo irimo n'imirima nk'uko atazi amasambu y'iwabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow