Umugore wa mbere yafungiwe gutegeka umukobwa we gushaka
Mu gihugu cya Australia, umugore wa mbere yamaze gufungwa azira gutegeka umukobwa we gushaka, nyuma akabigwamo.
Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2029, umugore wo mu gihugu cya Australia witwa Sakina Muhammad Jan yabaye umugore wa mbere watawe muri yombi azira gutegeka umukobwa we gushaka umugabo w'imyaka 26, waje no kumwivugana.
Amakuru y'itabwa muri yombi y'uyu mugore witwa Sakina Muhammad Jan w'imyaka 40, yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, aho yazize gutegeka umukobwa we witwa Ruqia Haidari, gushaka umugabo w'imyaka 26 witwa Mohammad Ali Halimu.
Nyuma y'ibyumweru bitandatu (6) uwo mukobwa abana na Ali Halimu, yaramwishe (umukobwa yarishwe), umugabo yaraburanye bamukatira gufungwa burundu.
Polisi ya Australia yakoze iperereza isanga uwo mukobwa yagiye kubana n'uwo mugabo ku mbaraga; uwo mukobwa yategetswe na mama we gushaka uwo mugabo witwa Ali Halimu. Bahise bata muri yombi uwo mugore akurikiranweho gutegeka uwo mukobwa we gushaka umugabo.
Mu mwaka wa 2023, nibwo mu gihugu cya Australia hashyizweho itegeko rihana umubyeyi ushyingira umwana we ku mbaraga, gusa kugeza ubu nta mubyeyi wari bwahanirwe icyo cyaha. Uyu mugore watawe muri yombi, ni we wa mbere watangiye kugikurikiranwaho. Itegeko rivuga ko uzajya ahamywa n'icyo cyaha azajya ahanishwa igifungo cy' imyaka 7.
What's Your Reaction?










