Super Manager agiye kujurira nyuma yo kutishimira umwanzuro mu rubanza yarezemo MTN
Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yavuze ko agiye kujuririra umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cyafashwe mu rubanza yarezemo MTN Rwanda PLC ayishinja gukoresha igihangano cye ku mbuga nkoranyambaga nta burenganzira yabiherewe.
Ku wa 28 Gicurasi 2026 ni bwo Urukiko rw’Ubucuruzi rwasomye umwanzuro w’uru rubanza, rwemeza ko Super Manager azahabwa indishyi zirenga miliyoni 10 Frw, ariko zikazatangwa n’imiyoboro ya YouTube ya All In One na JB Rwanda aho kuba MTN Rwanda yari yarezwe.
Super Manager yari yareze MTN Rwanda ayishyuza miliyoni 380 Frw, avuga ko yakoresheje amagambo n’igihangano cye mu bikorwa byo kwamamaza nta masezerano cyangwa uburenganzira yabitanzeho.
INDI NKURU WASOMA :Imyaka itanu irashize Pierre Nkurunziza apfuye, ibihuha byo kurogwa byongeye kuvugwa
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko igihangano cyakoreshejwe mu iyamamaza atari icya YouTube channels ahubwo ari icya Super Manager. Gusa rwavuze ko MTN Rwandacell, Quake Rwanda, Ihimbazwe Josue na Iradukunda Emile nta kosa bamukoreye kandi nta cyo bagomba kuryozwa.
Urukiko rwahise rutegeka imiyoboro ya YouTube yakwirakwije icyo gihangano kwishyura Super Manager miliyoni 10 Frw z’indishyi, amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 300,000 Frw, igihembo cy’avoka cya 1,500,000 Frw ndetse n’amagarama y’urubanza angana na 20,000 Frw.
Mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times kuri telefoni, Super Manager yavuze ko atumva uburyo yarega MTN Rwanda ariko agategekwa kwishyuza abandi bantu atigeze arega.
Yagize ati: “Ngiye kujurira vuba kuko abo bambwiye kwishyuza si bo nareze. Hari n’imiyoboro bavuga yamaze gusenyuka.”
Uyu mwanzuro kandi wakomeje guteza urujijo kuri bamwe bakurikiranye uru rubanza, bitewe n’uko hari ibice byawo bigaragara nk’ibivuguruzanya.
What's Your Reaction?










