Azamukwa arenga miliyoni 150 RWF! Umukobwa wa Jacob Zuma wayoboye Afurika y'Epfo agiye kuba umugore wa Mswati
Ugushyingiranwa k'Umwami wa Eswatini yahoze yitwa Swaziland, Mswati III n'umukobwa w'uwahoze ari Perezida w'Afurika y'Epfo Jacob Zuma witwa Nomcebo Zuma, kwemerejwe mu muhango uwo mukobwa yagaragayemo aho hari abakobwa benshi bari kubyinira Umwami, amuhitamo ko agomba kumubera umugore.
Umwami Mswati III uyobora ubwami bwa Eswatini yakuruwe n'ikimero cy'umukobwa w'uwayoboye igihugu cy'Afurika y'Epfo, Jacob Zuma, witwa Nomcebo Zuma, wigaragaje mu muhango 'Umhlanga' wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, bihita byemezwa ko uyu mukobwa agomba kurushinga na we.
Ubwami bwa Eswatini butuwe na miliyoni 1.2, buhana imbibe mu burasirazuba na Mozambique ikindi gice cyo mu burengerazuba bwabwo bwihariwe n’igihugu cy’Afurika y’Epfo.
'Umhlanga' ni umuhango ugamije kwinjiza abakobwa mu bugore bo muri Eswatini. Uba witabiriwe n'abakobwa babyina bikohoye aho amabere aba agaragara yose, baba bambaye imyenda yamabara, bamwe babyinana inkota n’ingabo.
Ufatwa nk’urugero rwiza rwo gusingiza umuco wo muri ubwo bwami bwa Eswatini. Umaze kubaka izina; umwe mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga muri Eswatini, Bianca Dlamini-Holman, mu mwaka wa 2023 yatangarije kuri YouTube ko muri uwo mwaka witabiriwe n’abagera ku bihumbi 5000. Ni umuhango wabereye ku ngoro y’umwami wa Eswatini iherereye mu gace kitwa Lubomba.
Umwami Mswati III w’imyaka 56 wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986 afite imyaka 18, asanzwe afite abagore 15 akaba yanejejwe n'umukobwa wa Jacob Zuma, Nomcebo Zuma ufite iyaka 21 wari ku murongo w'imbere mu bari bari kumubyinira muri uwo muhango ngaruka mwaka witwa'Umhlanga' wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 02 Nzeri 2024, ahita amutunga inkoni yemeza ko agomba kumubera umugore we wa 16.
Yabwiye Jacob Zuma ko azamuha inkwano y'inka 100 na miliyoni 2 z'Ama- Rand (amafaranga akoreshwa muri Afurika y'Epfo), ni miliyoni 150,311,960 RWF.
The Guardian yanditse ko atari bwo bwa mbere Umwami Muswati III atoranyije umukobwa uzamubera umugore mu muhango wa ‘Umhlanga’ kuko muri Nzeri 2005, yahisemo umukobwa wari ufite imyaka 17 witwa Phindile Nkambule.
Nyuma y’uwo mukobwa Umwami Mswati III yahise akomanyirizwa kutongera gushaka umukobwa uri munsi y’imyaka 18.
Umugeni mushya wa Mswati III, Nomcebo Zuma na we akomoka mu muryango wanejejwe no gushaka abagore benshi. Papa we, Jacob Zuma ufite imyaka 82 yashatse abagore 6 ubu akaba afite 4 n’abana 20.
Yabaye Perezida w’Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2018 ubwo yeguzwaga n’ishyaka rye rya ‘African National Congress Party (ANC)’ ashinjwa ibyaha bya ruswa.
Umukobwa wa Jacob Zuma, Nomcebo Zuma, ni umukobwa wa gatatu uvuye ibumoso, agiye gushyingiranwa na Mswati III
What's Your Reaction?










