Michelle Obama yagarutse ku cyatumye abakobwa be banywa itabi

Umugore wa Barack Obama, Michelle Obama yavuze ko abakobwa be babiri: Sasha na Malia bageze aho banywa itabi bitewe n'igihe.

May 7, 2025 - 11:54
May 7, 2025 - 13:59
 0
Michelle Obama yagarutse ku cyatumye abakobwa be banywa itabi

Umugore wa Barack Obama wahoze Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Michelle Obama yikije ku byabonywe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko umwe mu bana be yarimo gutumira itabi, ahamya ko ari ukuri kubera ko buri mpera z'icyumweru zabaga ari ubusazi kuri bo.

Mu kiganiro Let's Talk Off Camera yakoranye na Kelly Ripa yavuze ku bihe we n'umuryango we baciyemo guhera mu mwaka wa 2008 igihe umugabo we, Barack Obama yatorerwaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Icyo gihe abana babo babiri: Malia Obama na Sasha Obama umwe yarafite imyaka 10 undi 7. Ibyo byatumye atekereza ku kubarinda ko bakora ikibi kuko itangazamakuru ryari hafi ribavuga buri kintu.

Ariko nk'abandi bana bose, bakuranye amatsiko yo kumenya ibintu bitandukanye ni ko basohokanaga n'abandi bagenzi babo, we agakomeza akabarinda ko bajya mu itangazamakuru.

Yagize ati:"Nk'abana nyine bumvaga bakwiga buri kimwe. Bakiga gutwara imodoka, kujya gukina na bagenzi babo, kujya gusura inshuti n’ibigo by’amashuri, kujya mu birori bagasanga bagenzi babo baranywa ibisindisha na bo bakumvaho, bagasanga n’abandi banywa itabi na ryo bakarinywa. Buri mpera z' icyumweru zabaga ari inzozi mbi kuko bakoraga ibintu bitari byiza."

Abitangaje nyuma yuko mu minsi yashize umukobwa we muto, Sasha yagaragaye ari kumwe n'agakungi ke bari kunywera itabi iruhande rw' imodoka. Ni ibintu byatumye bamwe bamwibazaho byinshi niba iyo myitwarire itazamwangiriza ubuzima.

Michelle Obama we avuga ko nubwo bamenyaga ko abana babo bishora mu ngeso mbi bagerageza kubegera bakabereka ko zishobora kubagusha mu rwobo na bo bagenda bazisohokamo gake gake.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow