Ku myaka 15, Mwampe yiyemeje kurokora ubuzima bwa benshi

Jun 18, 2025 - 14:10
Jun 19, 2025 - 22:28
 0
Ku myaka 15, Mwampe yiyemeje kurokora ubuzima bwa benshi

Mwampe Chimpampa w'imyaka 15 ari kugarukwaho mu gihugu cya Zambia kubera ubuhanga yagaragaje mu guhanga amavuta yifashishwa mu kurinda uruhu indwara zirimo kanseri.

Mu imurikwa ryayo, Mwampe ufite ubumuga bw' uruhu yavuze ko yagize igitekerezo cyo kuyakora papa we amaze guhitanwa na kanseri y'uruhu.

Yabwiye ICU TV Zambia ko yawukoze yifashishije ibirimo ikimuri na karoti. Yabishimangiye ari mu irushanwa ry'ubumenyi mu by'ubuvuzi aho yayamurikiye ashimirwa icyo gikorwa yakoze. 

Yongeyeho kandi ko awukora yatekerezaga no ku bantu bose, ibiciro byayo arabihananura kugira ngo agere ku bantu batifashije.

Aya mavuta arinda indwara y'uruhu cyane cyane kanseri, akomeje gushyirwamo imbaraga n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ku Isi [OMS] bashaka ko igiciro cyayo gishyirwa hasi kuko akenerwa na benshi bakennye.

Mwampe Chimpampa yakoze amavuta arinda uruhu kanseri

Yagize igitekerezo cyo kuyakora amaze kubura papa we wishwe na kanseri y'uruhu

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow