Perezida Ruto yajugunyweho urukweto, Visi Perezida Kindiki ahabwa inkoko: Ibyakorewe abayobozi ba Kenya

Perezida William Ruto yatunguwe n’umuntu wamujugunyeho urukweto ari gutambutsa imbwirwaruhame nyuma yuko abaturage barakajwe n’izamuka ry’igiciro cyo kubaho. Umwungirije na we, Kindiki yahawe inkoko abamurinda batangira hafi.

May 5, 2025 - 19:33
May 5, 2025 - 20:03
 0
Perezida Ruto yajugunyweho urukweto, Visi Perezida Kindiki ahabwa inkoko: Ibyakorewe abayobozi ba Kenya

Perezida wa Kenya, William Samoie Ruto yajugunyweho urukweto n’umuturage wari mu baturage aho yarimo atangira imbwirwaruhame i Migori. Ni ibintu byakozwe mu gihe abantu barakajwe n’itumbagira ry’igiciro cyo kubaho. Si we wenyine kuko na Visi Perezida we, Kindiki aho yari yahawe inkoko.

Ku wa Cyumweru, tariki ya 04 Gicurasi 2025 amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Ruto ajugunywaho urukweto. CNN yanditse ko uwarumuteye yari mu baturage bababajwe n’izamuka ry’ibiciro byo kubaho.

Barumujugunyeho agize ati:”Turimo kugabanya igiciro cy’inyongeramusaruro, ni byo si byo?”

Amaze kubivuga yajugunyweho urukweto arugaruza akaboko rurayoba ntirwamufata umutwe, ariko rwagiye rujugunya ivumbi. Ni ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko yasuzuguwe uwo muntu akwiye guhanwa.

Hahise hakorwa iperereza muri abo bantu, hatabwa muri yombi abantu bagera kuri babatu bakekwaho kubikora.

Ku rundi ruhande, Visi Perezida we, Kindiki Kithure warimo utanga imbwirwaruhame ku ishuri ribanza rya Igegania umuturage yatunguranye amuzanira inkoko ariko abashinzwe umutekano baramukumira.

Uwo muturage wari mu bandi yacunze Visi Perezida Kindiki ari gutanga imbwirwaruhame amushyira inkoko agiye kumugeraho, abashinzwe umutekano baramukumira bamusubiza inyuma.

Kindiki yari yamubonye ahita agira ati:”Mumureke ntihagire umugirira nabi.”

Byaketswe ko uwo muturage yarashatse kuyimuha mu rwego rwo kumushimira kubera ibyo yaramaze kubabwira birimo gufasha abamotari, abacuruza imboga n’ibindi biribwa babwiwe ko bagiye kubakirwa isoko rigezweho mu gace k’iwabo i Kiambu.

Perezida wa Kenya, William Ruto yajugunyweho urukweto batatu mu bakekwa batabwa muri yombi

Visi Perezida wa Kenya Kindiki bamushyiriye inkoko, abarinzi be barakumira

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow