Icyo wamenya kuri Kaminuza ya gisirikare igiye kubakwa mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo (National Defence University), igamije guteza imbere uburezi, ubushakashatsi n’amahugurwa mu bijyanye n’umutekano n’ingabo z’igihugu. Reka turebere hamwe icyo wayimenyaho.

Mar 12, 2026 - 14:32
Mar 12, 2026 - 14:39
 0
Icyo wamenya kuri Kaminuza ya gisirikare igiye kubakwa mu Rwanda

Iryo tegeko ryemejwe ku wa 11 Werurwe 2026 mu nama rusange y’Umutwe w’Abadepite. Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ritegereje gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika no gutangazwa mu igazeti ya Leta kugira ngo ritangire kubahirizwa.

Nk’uko Inteko Ishinga Amategeko yabitangaje, iri vugurura rigamije kongerera ubushobozi inzego zishinzwe umutekano, kunoza imiyoborere yazo no kuzifasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeza guhinduka mu gihe cy’iki gihe.

Kaminuza nshya y’Ingabo izaba ari ikigo cyihariye kizahuza amasomo, amahugurwa y’umwuga n’ubushakashatsi mu bijyanye n’umutekano w’igihugu n’ingabo. Biteganyijwe ko izatanga amasomo yo mu rwego rwo hejuru azarangira hatanzwe impamyabumenyi za kaminuza, impamyabushobozi n’izindi mpamyabumenyi zijyanye n’amasomo y’umutekano n’ingabo.

INDI NKURU WASOMA :Minisitiri w’Intebe yasabye Afurika kwiyubakira uburyo bw’Imari yigenzurira

Uretse gutanga amasomo, iyi kaminuza izanakora ubushakashatsi n’isesengura ku bibazo by’umutekano ku rwego rw’igihugu, urw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ibi biteganyijwe gufasha inzego zifata ibyemezo kugira amakuru n’ibimenyetso bifatika byashingirwaho mu gushyiraho politiki z’umutekano.

Itegeko rishyiraho iyi kaminuza rinateganya ko n’amashuri makuru asanzwe ahugurirwamo abakozi b’inzego z’umutekano azahurizwa muri iyi kaminuza imwe. Ayo mashuri arimo ay’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aya Polisi y’u Rwanda (RNP) ndetse n’aya Serivisi y’Igihugu y’Iperereza n’Umutekano (NISS).

Guhuriza hamwe ayo mashuri muri iyi kaminuza biteganyijwe ko bizafasha kunoza ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, kongera ubumenyi bw’abakozi bazo no kuzamura ireme ry’amasomo n’amahugurwa bahabwa.

Iri tegeko kandi rishimangira ko uretse amasomo n’ubumenyi bw’umwuga, iyi kaminuza izibanda no ku kwimakaza indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubunyangamugayo n’inshingano ku bakozi b’inzego z’umutekano.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow