Minisitiri w’Intebe yasabye Afurika kwiyubakira uburyo bw’Imari yigenzurira

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kubaka no guteza imbere uburyo bw’imari n’imigenderanire y’amafaranga bibigenzura ubwabyo, agaragaza ko ari ingenzi mu rugendo rwo kugera ku bwigenge mu bukungu mu gihe isi igenda ihindura imikorere y’imari.

Mar 11, 2026 - 14:34
Mar 11, 2026 - 14:40
 0
Minisitiri w’Intebe yasabye Afurika kwiyubakira uburyo bw’Imari yigenzurira

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 i Kigali, mu muhango wo gutangiza umunsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga ya Inclusive FinTech Forum 2026, ihurije hamwe abayobozi n’inzobere mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu by’imari (FinTech) baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagamije kuganira ku hazaza h’imari ihuza abantu bose.

Mu ijambo rye, Nsengiyumva yavuze ko ibibazo bijyanye n’ubusugire bw’ikoranabuhanga, gufata ibyemezo ndetse n’imicungire y’amakuru y’ingenzi bitakiri ibibazo by’abatekinisiye gusa, ahubwo byahindutse ingingo z’ingenzi zigaragaza uko ibihugu bizihagararaho mu bukungu.

Yagize ati: “Muri iki gihe gishya, ibijyanye n’ubusugire bw’ikoranabuhanga, imicungire y’amakuru n’uburyo ibyemezo bifatwa ntibikiri ibintu bya tekiniki gusa. Ni ingamba z’ingenzi zizagena uko tuzahangana n’ibibazo, uko tuzarushanwa n’abandi ndetse n’ubwigenge bwacu mu bukungu.”

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu mateka Afurika yakunze kuba ku ruhande mu mikorere y’imari ku isi, aho akenshi ibihugu byayo byahuraga n’inyungu zihenze ku nguzanyo ndetse no kubona imari bikaba bigoye. Icyakora yavuze ko impinduka zirimo kuba ku rwego mpuzamahanga zitanga amahirwe mashya yo gutekereza ku buryo bushya bwo kubaka urwego rw’imari kuri uyu mugabane.

Yashimangiye ko Afurika idakwiye kubaka ubwigenge mu by’imari ishingiye ku miyoboro idafiteho ububasha.

Minisitiri Nsengiyumva yanagarutse ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu by’imari, avuga ko rikomeje gufasha abaturage benshi kubona serivisi z’imari no kugira uruhare mu bukungu. Yatanze urugero rw’u Rwanda, aho yavuze ko nibura 92% by’abakuze bamaze kugera kuri serivisi z’imari.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow