Turebere hamwe ibihugu birindwi bigwamo urubura muri Afurika

Benshi iyo bumvise ko muri Afurika hagwa urubura babifata nk'amakabyankuru kubera ko kenshi uyu mugabane ukunze kugira ikirere gishyushye ndetse n'ibice bimwe by'ubutayu.

Oct 9, 2025 - 16:38
Oct 10, 2025 - 07:19
 0
Turebere hamwe ibihugu birindwi bigwamo urubura muri Afurika

1. Afurika y’Epfo

Urubura si ikintu gitangaje muri Afurika y’Epfo, cyane cyane mu misozi ya Drakensberg no mu bice bya Ceres na Sutherland.

Iki gihugu gifite n’ikibuga cy’abasiganwa ku rubura cyitwa Tiffindell, aho abashyitsi bishimira gusiganwa ku rubura akenshi hagati y'amezi ya Kamena na Kanama.

Muri Afurika y'Epfo ni hamwe mu hagwa urubura cyane muri Afurika 

2. Lesotho

Igihugu cya Lesotho, cyizwi "Nk'ubwami bwo mu Kirere," ahanini bitewe ni uko kiri ku butumburucye buri hejuru ya metero 1,000 ivuye ku nyanja. Ubu burebure iki gihugu kiriho bituma hagwa urubura rwinshi.

Muri iki gihugu ahazwi nko kuri Afriski Mountain Resort ni hamwe mu hantu hasurwa cyane mu gihe cy'ubukonje, benshi bajya kwihera ijisho urubura rugwa ku mugabane wa Afurika. 

3. Morocco 

Mu gihugu cya Morocco mu misozi ya Atlas na ho ni hamwe mu hantu hagwa urubura buri mwaka hagati y'ukwezi k'Ukuboza na Werurwe. Oukaïmeden Ski Resort, iri hafi y’umujyi wa Marrakech, yakira bamukerarugendo benshi bifuza kugenda ku rubura cyangwa gutemberera imisozi, yitegeye ubutayu gusa ikagwaho urubura. 

4. Algeria 

Mu misozi miremire ya Tell Atlas na Aurès muri iki gihugu, nayo igwamo urubura buri gihe mu gihe cy’ubukonje. Imijyi nka Setif na Batna ikunze kubona iminsi myinshi ifite urubura, bigatuma habaho ishusho itangaje y’imisozi yera n’ubutayu bwa Sahara buyegereye.

5. Tunisia 

Mu misozi ya Kroumirie yo muri Tunisia, cyane cyane hafi y’ahitwa Aïn Draham, urubura ni ikintu gisanzwe mu gihe cy’ubukonje. Mu gice giherereyemo ishyamba rya Pine n’imisozi mito mito iri muri iki gihugu naho hakunze kugwa urubura. 

6. Kenya

Muri iki gihugu giherereye mu burasirazuba bwa Afurika, urubura rugwa mu gace gato cyane ku misozi wa 'Mount Kenya' n'ubwo muri iyi minsi ibibuye by'uru rubura ku gasongero k'uyu musozi bigenda bishonga. 

7. Tanzaniya

Umusozi Kilimanjaro wo muri Tanzaniya ari na wo murimure kuruta indi ku mugabane wa Afurika, naho ni hamwe mu hantu hagwa urubura mu burasirazuba bwa Afurika.

Umusozi wa Kilimanjaro na wo ugwaho urubura 

Agasongero k’uyu musozi ari naho hantu hari hejuru ku mugabane wose, ni hamwe mu hantu hasurwa cyane benshi bagerageza no kurira uyu musozi. Muri Afurika y'Iburasirazuba kandi mu bihugu nk'u Rwanda ku kirunga ya Karisimbi no ku musozi wa Rwenzori muri Uganda, naho hajya hagwa urubura. 

Nubwo urubura atari ikintu benshi bitaho cyane muri Afurika, gusa mu bice biri ku butumburucye bwo hejuru cyane, iyo igihe cy'ubukonje kigeze uyu mugabane ugwaho urubura.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com