Hari abagore bajya kwiteza inda ku ba FDLR: Ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko
Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara muri bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda yahamijwe n’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF).
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, akaba na Perezida w'ihuriro ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), yatangaje ko mu ngendo bakoze mu turere 15, basanze hari abagore bo mu bice byegereye umupaka bajya mu Burasirazuba bwa RDC gukora ibyo bita 'kwiteza agashinge,' bikaba ari uguterwa inda n'abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hagaragaye umwana w’umukobwa witwa Muhawenimana Caritas w’imyaka 23 wakoraga akazi ko mu rugo mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yaciye ku rubuga rwa Whatsapp asangiza abantu ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyo ngengabitekerezo ye ya Jenoside ije ikurikira ibyavuzwe muri ya nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya yahurije hamwe abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri), abayobozi banyuranye n’abagize sosiyete sivile.
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre ukuriye ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF) yatangarijemo ko mu turere 15 basuye babonye ibimenyetso 16 by’ingengabitekerezo ya Jenoside, bitatu muri byo byagaragaye mu bana bari hagati y’imyaka 12 na 16.
Yagize ati:”Ibimenyetso 12 byagaragaye ku barengeje imyaka 30, bibiri bigaragara ku basore n’inkumi. Noneho bitatu bigaragara ku bana bari hagati y’imyaka ya 12 na 16.”
Senateri Prof. Dusingizemungu yavuze ko hari abagore bo mu turere twegereye umupaka bajya guterwa inda n’abari mu mutwe w'iterabwiba wa FDRL ngo barashaka icyororo.
Ati:”Hari abagore bambuka imipaka bakajya gukora ibyo bita kwiteza agashinge. Kwiteza agashinge ngo ni ukujya kwiteza inda mu bo mu mutwe wa FDLR ngo babone icyororo.”
Senateri Prof. Dusingizemungu yakomeje avuga ko hari urubyiruko rwo mu turere twegereye umupaka nka Gisagara, Rubavu na Nyamasheke bahabwa simukadi (SIMCARD) z’ibindi bihugu kugira ngo bayobye uburari.
Ati:”Hari urubyiruko ruhabwa SIMCARD zo mu bindi bihugu bitari U Rwanda kugira ngo bajye bohererezanya ubutumwa. Ubwo butumwa batanga bakabutanga bari mu Rwanda kugira ngo bayobye uburari.”
Senateri Prof. Dusingizemungu yongeyeho ko hari n’ahandi babonye ibimenyetso n’imvugo zihembera amacakubiri mu Banyarwanda.
Yakomeje agira ati:”Nko mu Karere ka Nyaruguru, hari umwana wigize inzobere mu gupima abantu kugira ngo amenye abana bigana niba ari abahutu cyangwa se ari abatutsi. Uburyo akoresha ni ukureba mu kiganza akamenya niba uwo muntu ari umuhutu cyangwa se ari umututsi.”
“Hari undi musore wariye inzoka. Baramubaza bati: ese kuki urya inzoka? Abasubiza ko ariye inzoka nk’uko bazarya Abatutsi.”
Ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF) rirasaba ko hakongerwa imbaraga mu mikorere y’amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa no kuyashyira aho atari hagamijwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Muhawenimana Caritas yagaragaje ingengabitekerezo ya jenoside abicishije ku rubuga rwa Whatsapp
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yatangaje ko mu isesengura ryakozwe, basanze hari bamwe mu rubyiruko bafite ingengabitekerezo ya Jenoside
What's Your Reaction?










