DRC : Igitero cya drone cyagabwe i Goma cyahitanye batatu
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe, igitero cy’indege zitagira abapilote zizwi nka drone cyagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyibasiye umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Abayobozi b’umutwe wa AFC/M23 batangaje ko icyo gitero cyahitanye nibura abantu batatu barimo umunyamahanga wakoraga mu bikorwa by’ubutabazi.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X mu rukerera rwo kuri uwo munsi, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iyo drone yatewe mu gace gatuwe cyane n’abaturage muri uwo mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kanyuka yavuze ko iki gikorwa ari igitero gikomeye cyashyize ubuzima bw’abaturage benshi mu kaga.
Yagize ati: “Iki gikorwa ni igikorwa cy’ubushotoranyi gikomeye cyagabwe mu gace gatuwemo cyane n’abaturage, kigashyira mu kaga ubuzima bw’ibihumbi by’abasivili batari mu mirwano.”
Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’uwo mutwe ryagaragaje ko abantu batatu ari bo bapfuye muri icyo gitero, barimo Umufaransakazi wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu ishami ryita ku bana (UNICEF). Amafoto yasohotse agaragaza inzu y’abaturage yangijwe n’icyo gitero cya drone.
INDI NKURU WASOMA :Perezida Trump yongeye guha umuburo udasanzwe Iran
Iki gitero kibaye nyuma y’indi mirwano yagiye igabwa n’uruhande rushyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, ruvuga ko rugizwe n’ingabo za Congo, abasirikare b’u Burundi, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.
What's Your Reaction?










