Perezida Trump yongeye guha umuburo udasanzwe Iran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yaburiye ubuyobozi bwa Iran ko nibuhagarika urujya n’uruza rwa peteroli inyura mu nyanja ya ‘Strait of Hormuz’, Amerika ishobora kugaba ibitero bikomeye kurushaho.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X ruzwi nka ‘Truth Social’ mu ijoro ryakeye, Trump yavuze ko Iran nidahagarika kubangamira urujya n’uruza rw’amato atwara peteroli muri iyo nyanja izahura n’ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Iran niramuka ikoze ikintu cyose gihagarika urujya n’uruza rwa peteroli muri Strait of Hormuz, izahura n’ibitero bikomeye inshuro 20 kurusha ibyo imaze guhura na byo.”
Yanongeyeho ko Amerika ishobora kwibasira ibirindiro byoroshye gusenya muri Iran, ku buryo bishobora kuyigora kongera kwiyubaka nk’igihugu. Nubwo yavuze ayo magambo akomeye, Trump yanagaragaje ko atifuza ko ibintu bitagera kuri urwo rwego.
Inyanja ya Strait of Hormuz iri hagati ya Iran na Oman, ikaba ihuza inyanjya yo mu kigobe cya Persian n’icya Oman ndetse n’inyanja nini y’Abarabu.
INDI NKURU WASOMA :Urugo rwa Rihanna rwarashweho
Ni imwe mu nzira z’ingenzi cyane zinyuramo peteroli ku isi, kuko mu 2024 hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi byanyuze muri iyo nzira, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe amakuru ku by’ingufu.
Ariko kubera intambara iri hagati ya Amerika na Israel ku ruhande rumwe na Iran ku rundi, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran uzwi nka Revolutionary Guard watangaje ko wafunze iyo nzira ku buryo bukomeye, ndetse uburira amato ashaka kuyinyuramo.
Mu masaha 24 ashize, amato abiri gusa ni yo yabashije kuyinyuramo, mu gihe ubusanzwe habaga anyura agera kuri 60 ku munsi. Ibi byateje izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga.
Kuri ubu igiciro cya peteroli yo ku rwego rwa West Intermediate, ikoreshwa cyane ku isoko rya Amerika, cyarenze amadolari 86 ku kagunguru kamwe. Ibi byatumye n’ibiciro bya lisansi muri Amerika byiyongera, aho igiciro cya gallon imwe yarenze amadolari 3.47.
What's Your Reaction?










