Urugo rwa Rihanna rwarashweho

Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko inzu y’umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Rihanna, iherereye mu gace ka Beverly Hills yarashweho amasasu n’umuntu utaramenyekana.

Mar 9, 2026 - 07:48
Mar 9, 2026 - 08:09
 0
Urugo rwa Rihanna rwarashweho

Nk’uko byatangajwe n’ishami rya Polisi rya Los Angeles (LAPD), abapolisi bahageze ku Cyumweru ahagana saa saba n’iminota 15 ku isaha yaho, nyuma yo kwakira amakuru y’amasasu yari yumvikanye hafi y’iyo nzu.

Umwe mu bayobozi ba polisi yabwiye ikinyamakuru CBS News dukesha iyi nkuru ko iyo nzu yarashweho ari iya Rihanna, ndetse ko abapolisi basanze aho byabereye hari ibisigazwa by’amasasu y’intwaro zikomeye zizwi nka assault rifle. Nubwo byabaye bityo, nta muntu wakomeretse muri icyo gikorwa.

Andi makuru yatangajwe n’ikinyamakuru Los Angeles Times avuga ko Rihanna ubwe yari muri iyo nzu ubwo ayo masasu yaraswaga, ariko ko we n’abandi bari kumwe nta cyo babaye.

Polisi yavuze ko ukekwaho kurasa ari umugore uri mu kigero cy’imyaka 30, waje mu modoka agahagarara hafi y’iyo nzu, agahita arasa amasasu arindwi mbere yo kwihuta.

INDI NKURU WASOMA :Perezida Kagame yerekanye impungenge ziri mu bufatanye bw'umuhungu wa Habyarimana na FDLR 

Nyuma y’igihe gito, imodoka yakoreshejwe yabonetse ku ntera igera kuri kilometero 12 uvuye kuri iyo nzu, ari na ho uwo mugore yafatiwe. Kugeza ubu amazina ye ntaratangazwa ku mugaragaro.

Rihanna, wavukiye mu gihugu cya Barbados amazina ye nyakuri akaba Robyn Fenty, ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi. Yamamaye cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Pon de Replay na Umbrella.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow