Senderi yahishuye impamvu ituma agejeje iki gihe atarashaka

Umuhanzi Eric Senderi umaze igihe kinini mu muziki nyarwanda yatangaje ko impamvu atarashaka ari ukubera abakobwa batandukanye bagenda bahura bakamubeshya urukundo.

Feb 1, 2024 - 15:39
Feb 1, 2024 - 21:05
 4
Senderi yahishuye impamvu ituma agejeje iki gihe atarashaka

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yaramaze gususurutsa abitabiriye ibirori byo kurata intwari muri camp Kigali avuga ko impamvu atarashaka biterwa no kubeshywa urukundo kenshi n'abakobwa batandukanye gusa ahamya ko igihe nikigera azashaka kuko ari muzima kandi nta kibazo afite.

Senderi kandi yaboneyeho n'umwanya wo kwihanangiriza abakomeza kugenda bavuga ko ari ikiremba ari yo mpamvu ituma adashaka gusa we akavuga ko ari muzima yewe hari n'abana yabyaye.

Senderi amaze kwamamara cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izirata ubutwari intwari z'igihugu, izirata ibyiza by'u Rwanda, izifashishwa mu gihe cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n'izindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow