Urubyiruko rwakuze rwumva indirimbo za Richard Ngendahayo mu bategereje igitaramo cye
Umuramyi w'igihe kirekire Richard Nick Ngendahayo ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye yise "Niwe Healing Concert" azakorera muri BK Arena tariki 29 Ugushyingo 2025.
Mu ntangiriro z'uku kwezi ni bwo Richard Nick Ngendahayo yongeye kugaruka mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga 17 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muramyi wakoze umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu myaka irenga 15 ishize, benshi mu bakunzi b'umuziki cyane urubyiruko bavuga ko bakuze bumva indirimbo ze gusa batamuzi.
Indirimbo z'uyu muramyi nka "Si Umuhemu", "Niwe", "Mbwira Ibyushaka", "Ntwari Batinya", "Urera", n'izindi, benshi baguhamiriza ko bakuze bazikunda cyane ko bazumvaga ku maradiyo.
Umwe mu bo twaganiriye witwa Teta, yagize ati " Njyewe Ngendahayo nongeye kumenya neza uwo ari we mbonye bavuga ko afite igitaramo, nasubiye inyuma nibuka ukuntu twakuze twumva indirimbo ze kuri radiyo, byagorana kumva ko hari umuntu utarakunze indirimbo nka 'Mbwira Ibyushaka' pe."
"Ngomba kuba ndi mu gitaramo cya Ngendahayo, nkamwirebera aririmba ziriya ndirimbo zose."
Uretse Teta twaganiriye kandi, benshi mu biganjemo urubyiruko bavuga ko bakuze bumva cyane indirimbo za Ngendahayo gusa batari bamuzi cyane. Kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena, Richard Nick Ngendahayo azataramira abazitabira igitaramo cye.
What's Your Reaction?










