Indirimbo ye nshya ‘Sibyange’ ni inkuru mpamo: Ese Yampano yasinye muri 1:55 AM?

Umwe mu bahanzi nyarwanda, Yampano yashyize umucyo ku bivugwa ko yaba yarasinye mu nzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu abahanzi ya 1:55 AM. Aboneraho n’umwanya wo guhishura ko ibivugwa mu ndirimbo ye nshya ‘Sibyange’ ari ibintu byamubayeho.

Aug 18, 2024 - 18:51
Aug 18, 2024 - 23:17
 0
Indirimbo ye nshya ‘Sibyange’ ni inkuru mpamo: Ese Yampano yasinye muri 1:55 AM?

Uworizagwira Florien uzwi mu  muziki nka Yampano aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Sibyange’ yakorewe mu nzu ya 1:55 AM. Bikagaragara ko nyuma y’iyo yise ‘Ndikwikubita’ yakoreye indirimbo zitandukanye muri iyo nzu, abantu bibaza niba ataramaze gusinyamo amasezerano. Yabishyizeho umucyo avuga ko ajyayo nk’umukiriya.

Uyu muhanzi Yampano, mu mwaka ushize yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Ndikwikubita.’ Imaze kujya hanze ajya mu itangazamakuru avuga ko yifuza ko yayisubiranamo na Bruce Melodie usigaye ubarizwa muri 1:55 AM, ariko kugeza ubu ntibarayisubiranamo.

Nyuma Yampano yakomeje gukorana imishinga n’abatunganya indirimbo bo muri iyo nzu Bruce abarizwamo, abantu bakeka ko bumvikaniye mu gikari aho kuyisubiranamo akaba yarajyanywemo.

Yampano umaze iminsi akunzwe mu ndirimbo; Uworizagwira, Ndikwikubita, Zikana na Hawayu, yahamije ko nta masezerano arasinyana n’inzu ya 1:55 AM.

Yagize ati:”Ntabwo nigeze nsinya amasezerano y’imikoranire na 1:55 AM cyangwa ngo bandebere inyungu. Njya gukorana na Element cyangwa se Kompressor nk’umukiriya. Bakorera mu nzu (studio); njyayo nkakora indirimbo nk’uko undi muhanzi uwo ari we wese yajyayo agakorerayo.”

Yampano yahise akomoza ku ndirimbo ye nshya ‘Sibyange’ ahamya ko ibivugwamo ari inkuru mpamo.

Ati:”Mba mvuga ngo [… wabonye izindi size uranyihorera[ …]nyamara gukunda si ibyanjye …] biba bikurikiye aho mbanagaragaje umukobwa  nihebeye ariko nyuma akaza kunyanga. Ibivugwamo ni ibintu byambayeho.”

“Urumva umuntu uba uri mu myaka ya za 20, 24, 25, 27, 28, 30, uba waraciye mu nzira y’urukundo. Hari abahemukira abandi mu rukundo, bakabanga. Hari inshuti zanjye nabajije na zo zimbwira ko byazibayeho. Bibaho mu bantu bakundana. Kuba bibaho byatumye nyandika, ikorwa na Kompressor.”

Iyi ndirimbo ‘Sibyange’ ije ikurikira iyo yise ‘Hawayu,’ yagiye hanze muri Gicurasi 2024.

Yampano ntabwo arasinya muri 1:55 AM

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow