Icyo wamenya ku Gitera cyujuje imyaka 42 cyasizwe na Michael Jackson
Ku munsi wo ku wa Kabiri mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika hiriwe hacicikana amakuru avuga ko Igitera cyabanye n'umuhanzi Michael Jackson ko cyujuje imyaka 42 y'amavuko cyikaba gituye mu mujyi wa Florida ho muri Amerika. Cyabanye mu bwana bwacyo na Michael Jackson kugeza ubwo agisize ku Isi mu mwaka wa 2009.
Igitera cyakundwakajwe na Michael Jackson cyiri kwishimira ko cyujuje imyaka 42 y'amavuko. Ni igitera cyizwi nka "Bubbles" cyabanye n'uwo muhanzi kuva mu mwaka wa 1983 ubwo yagikuraga i Texas akakizana mu rugo barabana, bakorana n'ibitaramo agisiga ku Isi kimeze neza mu mwaka wa 2009.
Umuhanzi wubatse amateka mu muziki cyane cyane wa pop arinda ubwo yitwa umwami wawo, Michael Jackson yatunguranye mu mwaka wa 1983 afata igitera i Austin ho muri Texas yiyemeza kubana nacyo.
Amakuru aboneka kuri murandasi avuga ko Michael Jackson yagikuye i Austin mu mwaka wa 1983 gifite amezi umunani y'amavuko. Agitoza imibanire y'abantu gikurira muri uwo mujyo cyikajya cyicara mu ntebe mikaryama nk'abantu.
Yakimenyeraga ibyo cyakundaga birimo imineke, ubundi cyikizihirwa.
Cyabaye inshuti ye magara akijyana mu bitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi nka Bad World Tour byakozwe mu mwaka wa 1987. Cyinagaragara mu mashusho y'indirimbo ye yise "Liberian Girl."
Yasangiye nacyo akabisi n'agahiye kugeza mu mwaka wa 2005 ubwo yacyoherezaga kuba mu kigo gicunga inyamaswa giherereye i Florida gikomeza kuhafatirwa neza. Aho niho kikiba kugeza ubu.
Michael Jackson wari umuhanga mu muziki yatabarutse mu mwaka wa 2009 bibabaza abatari bake cyane cyane abihebeye umuziki we.
Ni ibintu byababaje n'icyo gitera dore ko cyitongeye kumubona.
Michael Jackson yabanye cyane na Bubbles
Bubbles iri mu bitera bikuze ku Isi
What's Your Reaction?










