Ubuyobozi bw'imikino ya Olempike bwahamije ko Celine Dion yataramiye ubuntu

Umwe mu bayobozi b'itsinda ritegura imikino mpuzamahanga ya Olempike (IOC) yavuze ko abahanzikazi barimo Celine Dion na Lady Gaga, nta mafaranga bahawe kugira ngo batarame mu itangizwa ry'imikino ya Olempike 2024.

Jul 28, 2024 - 00:13
Jul 28, 2024 - 06:36
 0
Ubuyobozi bw'imikino ya Olempike bwahamije ko Celine Dion yataramiye ubuntu

Umuvugizi w'ishyirahamwe ritegura imikino mpuzamahanga ya Olempike (International Olympic Committee, IOC), Mark Adams yavuze ko nta mafaranga bishyuye umuhanzikazi Celine Dion na Lady Gaga kugira ngo batarame mu itangizwa ry'imikino ya Olempike 2024 i Paris mu Bufaransa, ahubwo bataramyemo kubera ari ikirori mbaturamugabo ndetse cyizabungukira. Celine Dion we yatangiye kunguka.

Mbere yuko imikino ya Olempike 2024, itangira ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga, igitangazamakuru TMZ cyari cyatangaje ko umuhanzikazi Celine Dion azongera gutaramira abakunzi b'umuziki, nyuma yuko yaramaze iminsi arembejwe n'indwara 'Stiff Person Syndrome ' yatumye asubika ibitaramo yarafite umwaka ushize. Na we yarabyemeje ko azongera gutarama kandi yiteguye neza.

Iki kinyamakuru cyakomeje cyivuga ko azishyurwa agera kuri miliyoni 2 z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ($2 million).

Mu kiganiro na Page Six, umuvugizi w'ishyirahamwe ritegura imikino mpuzamahanga ya Olempike (IOC), Mark Adams yamaganiye kure ibyo byatangajwe ahamya ko abo bahanzikazi baje gutarama babizi ko nta mafaranga bazishyurwa.

Yagize ati:"Tuganira na Celine Dion na Lady Gaga twarabamenyesheje ko nta mafaranga tuzabishyura ari ukuza bagatarama ubundi bagataha. Twababwiye ko ikintu tuzabakorera ari ukubategurira urubyiniro, n'ibindi byose nkenerwa kugira ngo igitaramo cyigende neza, na bo barabyemera."

"Na bo nk'abahanzikazi bakuru barabizi ko itangizwa rya Olempike riba rikurikiwe cyane, nyuma bazarikuramo ibintu byinshi."

Ibi birori byahise biba nk'ibimenyerewe mu mupira w'amaguru wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (NFL), biba hagati y'igice cya mbere n'icya kabiri bizwi nka 'Super Bowl Half -Time Show,' abahanzi babitaramamo nta mafaranga bishyurwa, ahubwo bibazamurira izina ndetse n'ubucuruzi bwabo bukiyongera kubera abantu benshi baba babikurikiye.

Ubu umuhanzikazi Celine Dion yatangiye gusarura muri icyo gitaramo kuko icyegeranyo ke yise 'I am: Celine Dion ' cyigaruka ku bihe yanyuzemo cyane cyane iby'uburwayi, cyamaze guca agahigo ko kuba ari cyo cyegeranyo cya mbere cyarebwe cyane kuri 'Prime.'

Aba bahanzikazi bombi bazi agaciro k'ibirori nk'ibi biba bikurikiwe n'abantu benshi; Celine Dion yataramye muri 'Super Bowl Half -Time Show ' yo mu mwaka wa 1996, aririmbamo indirimbo ye yise 'Power of The Dream,' yahise irebwa n'abarenga miliyari 3 n'igice (3.5 billion). Naho Lady Gaga we akimara gutarama muri 'Super Bowl Half -Time Show' ya 2017, ubucuruzi bwe bwarazamutse burenga ijana ku ijana (100%) bugera ku gihumbi ku ijana.

Celine Dion yatangiye gusarura mu gitaramo yakoreye i Paris mu itangizwa ry'imikino ya Olempike 2024

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow