Chriss Eazy na Bwiza bazasusurutsa abazitabira isozwa rya Shampiyona y'Isi y'Amagare
Mu birori byo gusoza Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 yari imaze iminsi ibera mu Rwanda ndetse igikomeje, hazaba hari abahanzi bazasusurutsa abaje kureba uburyohe bw'igare ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa.
Ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ubwo iyi shampiyona izaba isozwa hazasiganwa abagabo bazaba bazenguruka imwe mu mihanda ya Kigali, ku munsi wa nyuma wa Shampiyona igiye kumara iminsi 8 ikinirwa mu Rwanda.
Iyi shampiyona yaberaga bwa mbere ku mugabane wa Afurika, izaherekezwa n'ibirori aho mu myanya y'abafana bazaba basusurutswa n'abahanzi Chriss Eazy na Bwiza.
Aba bahanzi bazaba biyongera kuri RunUp waririmbye mu itangira ry'iyi shampiyona binyuze mu bufatanye na kompanyi bakorana yari umuterankunga mukuru w'irushanwa.
Chriss Eazy na Bwiza na bo bigaragara ko bazaririmba muri ibi birori binyuze mu mikoranire yabo n'ikigo kimwe cy'itumanaho bakorana kiri muri iyi shampiyona.
Ibi bije nyuma y'uko Muyoboke Alex asanzwe ari umushoramari mu bikorwa byo gushyigikira abahanzi, yari yatakambye asaba ko muri iyi shampiyona abahanzi nyarwanda baba barafashijwe kuririmbamo cyane ko ari umwanya mwiza bari kuba babonye wo kwigaragariza Isi yose yari ihanze amaso u Rwanda.
What's Your Reaction?










