Chidimma wikuye mu irushanwa rya Miss South Africa yahishuye ibyamubayeho inyuma y’amarido
Vanessa Chidimma wakemanzwe ubwenegihugu bwe bavuga ko adakwiye guhatana mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo 2024/2025 (Miss South Africa 2024/25) yagarutse ku byamubayeho bamaze kumutoteza bigatuma yikura muri iryo rushanwa.
Chidimma Adetshina Vanessa wahatanye mu irushanwa ry’ubwiza ryo muri Afurika y’Epfo (Miss South Africa) bikarangira yikuyemo kubera ko basanze atari Umunya-Afurika y’Epfo nyakuri; mama we ni Umunya-Mozambique-kazi naho papa we akaba Umunya-Nigeria yafashe umwanya asangiza abantu ibintu byamubayeho amaze kuvamo birimo kurira kugeza asinziriye.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Tacha kuri ‘Big Brother Naija’ yavuze ko inzozi yagize akiri umwana zo kuba Nyampinga zatambamiwe n’ubwenegihugu.
Chidimma yakomeje avuga ko amaze kugera muri 11 bavuyemo Nyampinga wa South Africa 2024/25, abantu batangiye gucukumbura inkomoko ye basanga ntabwo ababyeyi be ari Abanya-Afurika y’Epfo; papa we ni Umunya-Nigeria naho mama we ni Umunya-Mozambique-kazi, bituma bamushyiraho igitutu yikuramo. Ibyo byaramubabaje atangira kwibaza impamvu ari we bibayeho.
Yagize ati:”Nahuye n’ibihe bitoroshye, urugendo rumbana rurerure. Nararize kugeza nsinziriye! Nibaza nti: kuki ari njye bibayeho?”
Yongeyeho ko ibyo bihe bikakaye yahuye na byo hari icyo byamwigishije cyo gukora cyane no kureba uburyo yabyikuramo kigabo.
Ati:”Nafashe umwanzuro wo kubyikuramo kugira ngo ngire ibyo nigira kuri ibyo bibazo nahuye na byo.”
Amaze kuva mu ryo muri Afurika y’Epfo, itsinda ritegura irushanwa ry’ubwiza muri Nigeria rizwi nka ‘Silverbird Group’ bamusabye ko yaza muri Nigeria akitabira iryaho ryitwa ‘Miss Universe Nigeria,’ na we abyakirana ubwuzu. Ubu yamaze kwemeza ko yiteguye kurihatamo kandi yizeye ko azaryitwaramo neza.
What's Your Reaction?










