Davido yahaye inkwenene mugenzi we Drake nyuma yo guhomba akayabo k’amafaranga

Umuhanzi Davido wo mu gihugu cya Nigeria yahaye urw’amenyo mugenzi we Drake wahombye asaga Miliyoni 615 yari yashese mu mukino w’iteramakofi wahuzaga Antony Joshua na Ngannou.

Mar 9, 2024 - 16:24
Mar 9, 2024 - 17:44
 0
Davido yahaye inkwenene mugenzi we Drake nyuma yo guhomba akayabo k’amafaranga

Ni umukino waberaga mu gihugu cya Saudi Arabia wahuje Champion Francis Ngannou na Antony Joshua.

Uyu muraperi Drake yaje guterekaho akayabo gasaga miliyoni 615 z’amanyarwanda avuga ko Francis Ngannou aza gutsinda uyu mukino gusa ntibyaje kumuhira kuko mu mikino ibiri gusa bakinnye, Antony yakubise Francis ibipfunsi byinshi ahita amutsinda Drake ahomba atyo.

Nyuma y’uko uyu mukino urangiye Drake ahombye, Davido yaje kujya ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram yishima hejuru uyu mugabo dore ko mbere y’uko umukino utangira Davido yari yabanje kunyuza ubutumwa kuri X (Twitter) agaragaza ko ari ku ruhande rwa Joshua nk’umuntu ufite ubwenegihugu bwa Nigeria.

Drake udakunze guhirwa n’imikino y’amahirwe (betting) yari yashyizeho aya mafaranga yiteze ko Francis natsinda uyu mukino ahita yegukana arenga miliyari.

Ni kenshi usanga abantu bagira inama uyu mugabo yo kureka gukina iyi mikino y’amahirwe kuko nta mugisha abifitemo cyane ko atari ubwa mbere ashyizeho akayabo bikarangira atashye yimyiza imoso.

Uyu Antony Joshua w’imyaka 34 y’amavuko amaze kuba champion mu bafite ibiro byinshi inshuro ebyiri mu gihe Francis Ngannou bari bahanganye yabigezeho inshuro imwe gusa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow