Sheebah ni we muhanzikazi w'ikinyacumi gishize - Pallaso

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Pius Mayanja uzwi nka Pallaso, yashimye bikomeye mugenzi we bakoranye mu itsinda rya Team No Sleep, Sheebah Karungi, avuga ko ari we muhanzi w’umugore wahize abandi mu myaka icumi ishize mu muziki wa Uganda.

Mar 23, 2026 - 08:04
Mar 23, 2026 - 08:09
 0
Sheebah ni we muhanzikazi  w'ikinyacumi gishize - Pallaso

Pallaso, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Mundongo’ yakoranye na Sheebah mu 2014, yavuze ko mu rugendo rwe rwa muzika atarabona undi muhanzi w’umugore wageze ku rwego Sheebah agezeho.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ryo muri Uganda, Pallaso yagaragaje ko Sheebah ari urugero rwiza rw’umuhanzi wateguye neza ubuzima bwe n’umwuga we, kuko yageze kuri byinshi birimo kugira umuryango, kubaka inzu y’umubyeyi we ndetse no gutsinda mu muziki.

Yagize ati: “Sheebah ni we muhanzi w’umugore wahize abandi mu myaka 10 ishize, nta gushidikanya. Uko yitwaye, uko yiyubatse, indirimbo nyinshi yakoze zakunzwe, ibihembo yegukanye n’uburyo yateguye ubuzima bwe byose byerekana ko ari urugero rwuzuye rw’intsinzi.”

Pallaso avuga ko uretse ibikorwa bya muzika, Sheebah ari umuntu w’umutima mwiza kandi bagiranye ubucuti bukomeye kuva kera.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow