Umuraperi Central Cee yatangaje igihombo yatewe no kutambara ikoti ry’ikositime
Central Cee yagarutse ku bibi yahuye na byo bitewe n’amahame ye yo kutambara ikositime.
Umuraperi wo mu Bwongereza, Oakley Neil Caesar-Su uzwi mu muzikiki nka Central Cee yatangaje ko amahame yafashe yo kutambara ikoti ry’ikositime ryatumye hari abakire bashaka kumusinyisha ngo bagire imishinga bakorana, ariko basanga ameze gutyo bagahita bamwihorera.
Central Cee watangiye kumenyekana mu mwaka wa 2020, nyuma akorana indirimbo zamukundishije abatari bake zirimo 'Band4Band' yakoranye na Lil Baby,' 'Did It First' yakoranye na Ice Spice ndetse na Sprinter, ariko abantu benshi bo muri Afurika bamumenya akoranye indirimbo na Asake bise 'Wave' yanasohotse kuri album ya Asake yise 'Lungu Boy.'
Yavuze ko kumenyekana kwe kwatumye hari abakire bashaka gukorana na we ariko akagongwa n’amahame ye.
Ati:”Natakaje imishinga myinshi nari gukorana n’abashoramari kubera ko narahiye kutambara ikoti ry’ikositime.”
“Mwibaze ko hari inshuti zanjye zumvise ko mfite ayo mahame zitangira kungendera kure zikeka ko ntambara ikositime kubera ko ndi indyarya ndetse ndi n’umusambanyi.”
Centra Cee yakomeje avuga ko nubwo hari abantu batamwumva, we yahisemo kuguma ku mahame ye. Ati:”Sinita ku uko babifata, ndi umugabo uhagarara ku ijambo navuze, ku bw’ibyo sinshobora guhindura uwo mwanzuro nafashe.”
“Bakwiye kumenya ko hirya no hino ku Isi hari abantu bankunda. Abantu bagera kuri 78% bamfatiraho ikitegererezo, baranyigana bakambara nkuko nambara.”
Aha yahamije ko hari urubyiruko rutakikoza ikositime kubera ko Central Cee atajya aryambara.
Uyu muraperi w’imyaka 26, yakomeje avuga ko no mu bukwe bwe atazigera yambara ikositime. Ati:”No mu bukwe bwanjye, sinzigera nambara ikositime, niyemeje kutazigera mpindura amahame yanjye.”
Central Cee aherutse no kuvuga ko yangiwe kenshi kutitabira ibirori byo kumurika imyambaro byo muri Amerika bizwi nka ‘Met Gala’ kubera ko bamutegetse kwambara ikositime, arabyanga, na bo bahita banga ko abyitabira.
What's Your Reaction?










