Chriss Eazy yasabye imbabazi itangazamakuru

Umuhanzi Rukundo Christian uzwi nka Chris Eazy yasabye imbabazi itangazamakuru cyane cyane irikorera mu Karere ka Huye kubwo gushinjwa kubaca amazi akabasuzugura bakiyemeza guhagarika ibihangano bye.

Mar 1, 2024 - 08:23
Mar 1, 2024 - 10:24
 0
Chriss Eazy yasabye  imbabazi itangazamakuru

Taliki ya 17 Gashyantare 2024 ubwo uyu musore yataramiraga mu karere ka Huye muri Kaminuza y'u Rwanda yahavuye ahasize isura itari nziza mu itangazamakuru rikorera I Huye ubwo yashinjwaga agasuzuguro no kugaraguza agati itangazamakuru rihakorera.

Mbere y'uko Chriss Eazy ajya ku rubyiniro biravugwa ko Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byamwegereye bakamusaba ko baganira akababwira ko ako kanya bitakunda ahubwo ko baza kuganira nyuma yo kuva ku rubyiniro.

Igihe cyo kuva ku rubyiniro nabwo ntiyigeze abikoza kuko bamwe mu banyamakuru bavuga ko yahise yinjira mu modoka ahita agenda ntacyo ababwiye, gusa ageze imbere ahamagara umwe muri bo ngo bamusange kuri Hotel gusa nabyo ntibyakunda kuko bahageze basanga yagiye.

Uku kubazungurutsa cyane bikarangira anababeshye byarabarakaje ndetse bamwe biyemeza kutongera gukina indirimbo n'imwe y'uyu muhanzi cyereka igihe azaba yaciye bugufi akemera ikosa akanarisabira imbabazi ndetse ibi ni na ko byaje kugenda.

Nyuma yo kumenya aya makuru ko bahagaritse gukina indirimbo ze, yaje gufata umwanya asaba imbabazi nubwo atemera neza ko ari mu makosa.

Mu kiganiro yagiranye na M Irene ku muyoboro wa YouTube wita MIE Chriss Eazy yabigarutseho ndetse asaba imbabazi abanyamakuru, abayobozi ndetse n'abandi bose bafite aho bahuriye na byo byaba byarabangamiye ndetse akabifata mu buryo bw'agasuzuguro cyane ko ngo atasuzugura itangazamakuru nyamara ari we urikeneye cyane kurusha uko rimukeneye kandi ari na wo muyoboro anyuzamo ibihangano bye bakamenyekana.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow