Uko abahanzi bo muri Tanzania, Rayvanny na Diamond Platnumz, basuzuguriwe muri Kenya
Bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania, Rayvanny na Diamond Platnumz bari bagiye gutaramira muri Kenya, ariko bahurira n'uruva gusenya ku rubyiniro.
Rayvanny na Diamond Platnumz bari batumiwe kuririmbira muri Kenya mu iserukiramuco rya 'Furaha City,' Rayvanny ageze ku rubyiniro asuzugurwa n'abafana bashakaga umuhanzi Willy Paul, Diamond Platnumz we yamburwa indanguraramajwi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 07 Ukuboza 2024, nibwo iserukiramuco rya 'Furaha City' ryabereye muri Kenya. Rayvanny na Diamond Platnumz ni bamwe mu bahanzi bari ku rutonde rw'abagombaga gutanga ibyishimo bisendereye, birangiye batahagiriye ibihe byiza.
Igihe cyo kujya ku rubyiniro cya Rayvanny cyigeze, yagiye ku rubyiniro araririmba agezemo hagati bamwe mu bafana basimbukira hejuru, aho kuvuga Rayvanny basaba ko yasimburwa ku rubyiniro hakajyaho umuhanzi ukomoka muri icyo gihugu witwa Willy Paul. Bakomeje bavuga izina rye bica intege Rayvanny kuko yumvaga adashakwa. Yakomeje kugerageza kugeza avuye ku rubyiniro.
Willy Paul yongeye guteza akavuyo igihe bahamagaraga ku rubyiniro Diamond Platnumz, we agashaka ko atarama mbere y'uwo muhanzi wo muri Tanzania.
Akavuyo kakomeje kuba kenshi abafana na bo bazamura amajwi bavuga ko bamushaka. Ibyo byatumye Diamond Platnumz wari wamaze gufata indanguraramajwi (micro) ayifasha hasi ahita akurwa aho igitaramo cyarimo cyirabera.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Willy Paul yavuze ko yubaha Diamond Platnumz akaba ari yo mpamvu yashakaga kuririmba mbere ye.
Yagize ati:"Diamond Platnumz ni umuhanzi munini. Numvaga ngomba kuririmba mbere ye kuko ni umuhanzi ufite izina rikomeye. Ni yo mpamvu ninjiye mu kivunge nshaka kuririmba mbere ye!"
Abakurikiraniye hafi iby'icyo gitaramo bavuze ko ikosa ryakozwe n'abagiteguye kuko batakoze urutonde runoze rw'uko abahanzi bari gukurikirana ku rubyiniro. Ubusanzwe umuhanzi munini ni we usoza igitaramo. Akenshi iyo aje mbere, abafana bahita bitahira, abatari bake ni we baba bategereje. Ikindi kandi ashobora kugira urubyiniro rwiza, umuto kuri we yaruzaho akarugorerwaho, abafana ntibamwumve.
Willy Paul yateje akavuyo katumye Diamond Platnumz ataririmba
Rayvanny yavugirijwe induru n'abafana bashakaga Willy Paul
What's Your Reaction?










