Bose ni abagore babana nk'umugabo n'umugore! Ellen wubatse i Musanze n'umugore we, Portia baruriwe n'ingoma ya Trump
Nyuma yuko Donald Trump atorewe kuyobora Amerika akiyemeza kwamaganira kure ubutinganyi, abarimo Ellen DeGeneres bamaze gushaka ahandi ho kuba atari muri Amerika.
Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n'umuhanga mu kwakira abantu mu biganiro kuri televiziyo, Ellen DeGeneres we n'umugore we, Portia de Rossi bagaragaye mu Bwongereza aho bari kwimurira ibikorwa byabo mu rwego rwo kwirinda ko bahungabanywa n'ingoma ya Trump yanga abatinganyi.
Ellen DeGeneres wamenyekanye mu kiganiro 'The Ellen DeGeneres Show' ni Umunyamerikakazi w'imyaka 66 , uzwi neza ko ari umugore ubana n'umugore mugenzi we witwa Portia de Rossi w'imyaka 51. Ibi Abanyarwanda babyita ubutinganyi; umugore uryamana na mugenzi we cyangwa se umugabo uryamana na mugenzi we.
Mu gihe mu bindi bihugu bihishahisha kubera ko imiryango yo muri ibyo bihugu itabyemera, ugasanga na Leta ntiyemera gusezeranya abahuje ibitsina, Amerika yazaga imbere mu bihugu bibyemera.
Ibyo byatumye Ellen DeGeneres ahitamo kwanga abagabo yishakira umugore mugenzi we, Portia de Rossi, bambikanye impeta y'urudashira 'bazabana mu bibi no mu byiza.'
Donald Trump yiyamamariza kuyobora Amerika yaciye igikuba ubwo yavugaga ko agomba kurimbura ubutinganyi n'ibindi bibushamikiyeho byose, abiganjemo abatinganyi baramwanze bahitamo gushyigikira uwo bari bahanganye Kamala Harris, ariko byarangiye Donald Trump atsinze amatora none umugambi we usa n'icuraburindi ku batinganyi urakomeje.
Umuryango wa Ellen DeGeneres wafashe umwanzuro wo kujya kwibera mu Bwongereza.
Kimwe mu bintu bigaragaza ko bagiye kwimuka muri Amerika nuko bari kugurisha inzu bahafite. Bakaba bari gushaka uwagura inzu yabo iherereye i Montecito ho muri California. Ni naho baherutse kugurishiriza inzu yabo bagurishije miliyoni 96 z'Amadolari ($96 million).
Ellen DeGeneres ni inshuti y'U Rwanda. Hari ikigo 'Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund' gikora ubushakashatsi ku rusobe rw'ibinyabuzima bwo mu misozi cyane cyane ingagi, yubatse i Musanze mu majyaruguru y'U Rwanda. Muri Kamena 2022 yaragitashye ku mugaragaro. Akomeje kumenyesha Isi ko U Rwanda ari rwiza.
Umunyarwenya Kevin Hart wasuye U Rwanda mu mpeshyi ya 2023, yavuze ko yaruratiwe na Ellen DeGeneres bituma afata umwanzuro wo kurusura kandi ngo yasanze ari rwiza.
Abatinganyi benshi barimo n'abihinduje ibitsina bakomeje kubigaragaza ko bagiye kuva muri icyo gihugu bakajya kuba hanze yacyo. Urugero ni umuhungu wa Elon Musk, Xavier wihinduje igitsina akaba Viviane. Yavuze ko atabona ejo hazaza he aba muri Amerika.
Ellen n'umugore we, Portia bari mu Bwongereza
Muri Kamena 2022, Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente, Ellen n'umugore we Portia batashye ku mugaragaro 'Ellen DeGeneres Campus of Dian Fossey Gorilla Fund'
What's Your Reaction?










