The Ben na Coach Gaelk bongeye
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya The Ben aganira n'umunyamakuru, Taikun Ndahiro, avuga ko abahanzi bakorana na Coach Gaelk bakwiye kuba bamushimira cyane kuko iyo atahaba bari kuba baraguye cyane.
Ibi ni ibikubiye mu kiganiro kirekire The Ben yagiranye n'uriya munyamakuru mu gace ka "One on One" aho ibyamamare byatumiwe byerekwa amafoto y'umuntu runaka bakagira icyo bamuvugaho.
The Ben ubwo yerekwaga umushoramari Karomba Gael (Coach Gaelk), yagaragaje ko ari umuntu ukomeye mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, ndetse akwiye kubyubahirwa cyane ko nko kuri we amushimira kuko ari umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo "Why" yakoranye na Diamond Platnumz.
Mu gusoza kuri Coach Gaelk, The Ben yanavuze ko by'umwihariko abahanzi bakorana na we bakwiye kumushimira cyane kuko iyo atahaba baba baraguye cyane. Kugeza ubu muri 1:55 AM ya Coach Gaelk umuhanzi umwe rukumbi, Bruce Melodie ni we bakorana mu buryo buzwi.
Coach Gaelk mu gusa naho asubiza The Ben, yanyuze kuri Instagram ye ahashyiraho ubutumwa bumara amasaha 24 (Story) ashyiraho ubutumwa agira ati: "Twarakoze nubwo batemera... #brucemelodie", maze abuherekeza indirimbo "Niki Minaji" ya Bruce Melodie na Blaq Diamond.
Coach yongeye kandi ashyiraho ubundi butumwa agira ati: "Namusanze ari umwami wa muzika nubakiraho pe...", maze abuherekeza indirimbo "When She's Around" Bruce Melodie yakoranye na Shaggy.
Mu bihe byatambutse The Ben na Coach Gaelk bagize igihe basaga n'abatavuga rumwe gusa baza kwiyunga ndetse Gaelk aherutse kugabira The Ben ubwo yerekaga inshuti n'abavandimwe imfura ye Icyeza.
Muri Kanama 2024, The Ben na Coach Gaelk bashyize hanze ifoto igaragaza ko umubano wabo wagarutse
What's Your Reaction?










