Simi yasabye imbabazi ku bwo kwambara imyenda yo kogana (bikini)
Nyuma yuko abantu banenze Simi ko yambaye nk'umukobwa kandi ari umugore, yasabye imbabazi ahamya ko yabikoreshejwe no kudatekereza neza.
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Simisola Bolatito Kosoko uzwi nka Simi yavuze ko atewe ipfunwe n'amashusho yafashwe ku wa 08 Nyakanga 2024, yambaye imyenda yo kogana (bikini), aboneraho n'umwanya wo gusaba imbabazi.
Simi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Joromi, Running to You na Know You, yatamajwe n'amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yambaye imyenda yo kogana izwi nka bikini; yari yambaye isutiye n'undi yari yambaye ku myanya y'ibanga ye, ibindi bice by'umubiri we byaragaragaraga, ari kuririmbira abantu kuri pisine. Abantu bavuga ko nk'umugore adakwiye kwambara gutyo. Akiyabona yahise aca ku rubuga rwa Instagram asaba imbabazi.
Yagize ati:"Nje hano, nje kwicuza; ejo hashize nagiye kuririmbira kuri pisine nambaye imyenda yo kogana. Mumbabarire!"
Yakomeje ahamya ko yambaye iriya myenda yo kogana (bikini) atabitekerejeho. Ati:"Mu by'ukuri, ntabwo nabitekerejeho, sinigeze ntekereza."
Simi yavugaga ko atigeze atekereza ibizaba nyuma yo kwambara imyenda yo kogana (bikini), igaragaza bimwe mu bice byihariye bye.
Yongeyeho ko ibyo byatumye abantu bamwibutsa ko ari umugore ufite umugabo. Ati:"Inshuti yanjye yarambwiye: Simi, ntushobora kwambara imyenda yo kogana (bikini) kuri pisine, uri umugore wubatse. Nagakwiye kuba narabimenye ariko ntabyo nari nzi (ko umugore wubatse wiyubashye atambara bikini ku mazi), ariko mumbabarire."
"Ninsubira kuri pisine, kubera ukuntu nubaha umugabo wanjye, nzagenda nambaye imyenda miremire."
Ibi bibaye kuri Simi, nyuma yuko ku wa 05 Nyakanga 2024 yashyize hanze alubumu ye ya gatanu nshya yise 'Lost and Found ' mu Kinyarwanda 'Uwabuze akongera Akaboneka' iriho indirimbo 14. Ahamya ko ari alubumu ihise isobanura byinshi kuri we kuko yari yibuze mu bitekerezo bye, akongera akagarura ibitekerezo bizima.
What's Your Reaction?










