Abahanzi b’Abanyarwanda baracyari inyuma mu kugira ababakurikira kuri Instagram
Abahanzi bo mu Rwanda ntibaragira abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Instagram ugereranyije n’abo mu gihugu cya Uganda.
Iyo umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga acishije amaso kuri konti z’abahanzi bo mu Rwanda, atangazwa nuko babwirwa n’abakunzi babo ko babakunda ariko ugasanga bagiseta ibirenge mu kubereka urukundo ngo babakurikire. Ibyo bituma berekwa igihandure n’abo mu gihugu cya Uganda kuko yo ushobora kubona abahanzi bagera mu 10 bakurikirwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa Instagram.
Urubuga rwa Instagram rwashyizwe ku mugaragaragaro mu mwaka wa 2010 abantu benshi batangira ku ruyoboka. Bamwe bajyagaho bagiye kureba ibyo ibyamamare byatangaje baboneraho n’umwanya wo gukurikira abahanzi ngo bajye bahita bamenya icyo babasangije.
Ubu ni mu mwaka wa 2025 ariko abahanzi bo mu Rwanda baracyagorwa no kubona ababakurikira kuri urwo rubuga, ariko abo mu bindi bihugu nka Uganda bamaze kubona abantu benshi babakurikira. Ucishije amaso kuri konti zabo ubona abahanzi bagera mu 10 bakurikirwa n’abarenga miliyoni.
Dore uko barutwanwa mu gukurikirana:
1. Spice Diana na miliyoni 1.8
2. Eddy Kenzo na miliyoni 1.7
3. Sheebah Karungi na miliyoni 1.5
4. Lydia Jazmine na miliyoni 1.3
5. Winnie Nwagi na miliyoni 1.3
6. Jose Chameleone na miliyoni 1.1
7. Shakira Shakirah na miliyoni 1.1
8. Rema Namakula na miliyoni 1.1
9. Vinka na miliyoni 1
10. Cindy Sanyu na miliyoni 1
Mu Rwanda naho haba abahanzi bakuru, bamwe banagukangura ugahita uvuga nka 20 utiriwe ujijinganya, biratangaje kubona nta bahanzi 5 wabona bakurikirwa n’abarenga miliyoni kuri urwo rubuga.
Abahari bari hejuru ya miliyoni ni Bruce Melodie, Meddy n’umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu Bubiligi, Stromae. Hano bisabye ko Igisubizo.com yitabaza bamwe baba hanze y’U Rwanda ariko abari mu gihugu ntibakurikirwa cyane kuri urwo rubuga.
Hari icyizere ko bazakurikirwa bigendanye nuko murandasi ikomeje gukwirakwizwa mu gihugu n’abaturage batunga telefoni zigezweho [smartphones]. Muri Nzeri 2024, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko kugeza muri icyo gihe interineti yari imaze gukwirakwira ku kigero cya 60.6% by’abarutuye bayikoresha.
What's Your Reaction?










