Umuhanzi Burna Boy yaraye yanditse amateka mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy
Uyu munyamuziki uvuka akanakorera umuziki mu gihugu cya Nigeria yaraye yanditse amateka yo kuba umunyafurika wa mbere uririmbye mu birori byo gutanga Grammy awards kuva byatangira gutangwa.
Ni ibirori byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mugi wa Los Angeles ubwo hatangwaga ibihembo bigiye bitandukanye muri Grammy awards 2024 ku nshuro ya 66.
Muri ibi birori haje kwiyambazwa uyu munya-Nigeria nawe waruri mubahataniye ibi bihembo ngo abe yataramira abitabiriye itangwa ry'ibi bihembo, ibi bikaba byatumye aca agahigo ko kuba ariwe munyafurika wa mbere utaramye muri ibi birori bya Grammy awards kuva byatangira gutangwa.
Burna Boy nubwo atabashije kugira igihembo na kimwe yegukana muri bine yarahataniye, ariko yakoze uko ashoboye kose abasha guha ibyishimo abari bitabiriye ibi birori.
Muri ibi birori hiyambajwe kandi na Blandy ndetse na 21 Savage uherutse no gukorana indirimbo na Burna Boy.
What's Your Reaction?








