INSIDER -Fela Music igiye gutera umugongo umuziki usanzwe, yinjire muri Gospel
Itsinda rya Fela Music rimaze kumenyekana mu muziki nyarwanda rigiye gutangira urugendo rushya nyuma y'uko rifashe icyemezo cyo kuva mu muziki usanzwe rikerekeza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Amakuru yizewe IGISUBIZO .Com yamenye ahamya ko aba basore bagize iri tsinda bamaze igihe bari mu rugendo rwo kwakira agakiza, ibintu byahinduye imibereho yabo ndetse n'icyerekezo cy'ibihangano byabo.
Bivugwa ko nyuma yo kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza wabo, aba basore bahisemo guhagarika gukora indirimbo z'urukundo n'izindi zagenewe imyidagaduro, bagatangira gukoresha impano yabo mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ibimenyetso byakomeje gukurura amatsiko y'abakunzi babo ni uko hafi ubutumwa bwose bwerekeranye n'ibihangano byabo bya mbere bwakuwe cyangwa bugahishwa ku rubuga rwa Instagram. Benshi babifashe nk'ikimenyetso cy'uko hari impinduka zikomeye bari gutegura.
Amakuru akomeza avuga ko aba bahanzi bitegura gutangaza ku mugaragaro iki cyemezo mu minsi ya vuba. Byitezwe kandi ko bazahita bashyira hanze EP yabo ya mbere y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
INDI NKURU WASOMA :BK Pro League Transfers : Rayon Sports yegereye Henry Msanga, APR FC yakangutse !
Fella Music ni itsinda rigizwe n'abavandimwe babiri, Ngabo Lucky uzwi nka Labii na murumuna we Nshimyumfura Faida uzwi nka Feikel. Aba basore batangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu myaka ine ishize, baza kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zitandukanye.
Mu bihangano byabamenyekanishije harimo "Wasanga" bakoranye na Jowest, "Umukara", "Utulips" n'izindi zakunzwe cyane n'urubyiruko.
What's Your Reaction?










