Nicki Minaj afitiye ubwoba umwana we ko yazarwara ihungabana
Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nicki Minaj yahishuye ko akiri umwana yarwaye ihungabana yatewe no gusigwa n’ababyeyi be akumva ari byo bizaba ku muhungu we.
Nicki Minaj yagiranye ikiganiro n’umumurikamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime, Jada Pinkett ahishuriramo ko afite imyaka itatu yarwaye ihungabana atekereza ko bishobora kuzagira ingaruka ku muhungu we yibarutse mu mwaka wa 2020.
Uyu muraperikazi uri mu bagore n’abakobwa bahiriwe n’iyo njyana yatangiye ashimirwa na Jada Pinkett kuba yarashinze urugo anibaruka umwana, ubundi we agira ati:”Nibona mu muhungu wanjye kubera ko binyibutsa ibihe naciyemo mu myaka yanjye y’ubuhinja mu gihugu cya Trinidad.”
“Ni umugisha kubera umubyeyi muri iy’Isi, nishimiye kuba Imana yaranyemereye nkasogongera kuri ubwo bunararibonye.”
Yakomeje avuga urwo akunda umuhungu we. Ati:”Umuhungu wanjye ndamukunda ariko nkunda kumusiga arerwa n’undi muntu nkajya gukora, ibintu mbona ko bizatuma anyanga!”
Yahishuye isoko y’ubwoba ahorana bwo kuba umuhungu ashobora kumera nka we. Ati:”Igihe nari ndi muto mfite imyaka ibiri (2), ababyeyi banjye bansize i Trinidad (Trinidad and Tobago; igihugu giherereye mu birwa bya Caribbean hafi y’Amerika y’Amajyepfo), birumvikana nasigaye ntekereza mama nkajya nzirikana ko nzamubona umunsi ukurikiyeho bikarangira atabonetse, yamaze imyaka ibiri ataragaruka. Ibyo byanteye ihungabana.”
“Mbere yuko nza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mfite imyaka ine (4), nabanje kubagwa, icyo gikorwa cyirangiye ndakanguka mbona umumama iruhande rwanjye, kumbe yari mama ariko nari naramwibagiwe […] nahise ntangira kurira nkajya mbona ari umugore ntazi, ahubwo nahamagaye mubyara wanjye ngo aze andebe muri icyo cyumba. Murumva ko byangoye kubyakira.”
Nicki Minaj w’imyaka 42 ni umugore washakanye na Kenneth Petty, aba bombi bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.
What's Your Reaction?










