Aho filime ya Tom Close yaheze
Umuhanzi Tom Close wari warateguje gusohora filime nshya agashyira hanze n’amashusho magufi ayiteguza, yavuze ko aho yakinirwa n’abayikina bahari, hakabura ubushobozi.
Dr. Muyombo Thomas uzwi mu muziki nka Tom Close akaba aherutse no guteguza filime, abantu barategereza amaso ahera mu kirere, yavuze ko imbogamizi iri kuba ibura ry’amafaranga yashorwamo kugira ngo ikorwe ijye hanze imeze neza.
Uyu mugabo ugiye kuzuza imyaka 20 akora umuziki afatanya n’umurimo w’ubuganga, afite umushinga wo gukora filime.
Ati:”Njye ndandika nkaba naranditse na filime ariko itarasohoka. Ntekereje uburyo imeze izaba iri ku rwego mpuzamahanga. Ni nziza cyane gusa harabura ubushobozi kugira ngo ikorwe.”
“Irasaba ubushobozi kuko nyikoze mu buryo bworoheje naba meze nkujugunye zahabu.”
Umuntu yakwibaza amafaranga yamubereye imbogamizi agatuma atayikora ngo ayirangize yasubije ko ari hejuru ya miliyoni 150 RWF.
Ati:”Umushinga wa filime urahari, aho gukinirwa harahari n’abayikina barahari, ikibazo ni amafaranga yo gukora iyo filime. Ni amafaranga ari hagati ya miliyoni 150 na 200RWF.”
Mu gihe ategereje ko yabona ayo mafaranga, Tom Close, akomeje gukora umuziki. Ubu ari kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Cinema’ yakoranye na Bulldogg.
What's Your Reaction?










