Rickman Manrick yavuze ko ashaka gutoza Arsenal, Ragga Dee ahamya ko sinema ari iy'ibanze: Avugwa mu myidagaduro ya Uganda

Umunsi ku wundi mu gihugu cya Uganda haba hari amakuru ashingiye ku byamamare byaho. Mugiye kugezwaho amwe muri yo.

Jul 12, 2025 - 17:14
Jul 12, 2025 - 17:48
 0
Rickman Manrick yavuze ko ashaka gutoza Arsenal, Ragga Dee ahamya ko sinema ari iy'ibanze: Avugwa mu myidagaduro ya Uganda

Umuhanzi wo muri icyo gihugu cya Uganda, Rickman Manrick uri mu bakunda ikipe ya Arsenal, yatangaje ko afite intumbero yo kwiga gutoza abakinnyi b'umupira w'amaguru ubundi akazayitoza.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo: Goodnight, Hangover, Beautiful Mami n'izindi, yavuze ko nyuma y'igitaramo cye karundura cyo gusezera ku gukora umuziki azakora mu mwaka wa 2028, azahita yerekeza mu byo kwiga gutoza umupira w'amaguru.

Yagize ati:"Nyuma y'igitaramo cyo gusezera ku muziki nzakora mu mwaka wa 2028, nzahita njya mu byo kwiga gutoza umupira w'amaguru. Mfite intego yo kuzatoza ikipe yo mu Bwongereza, Arsenal. Sinakomeje gukina umupira w'amaguru ngo mbashe kuyikinira ariko amahirwe nsigaranye ni ayo kuzayitoza."

Rickman Manrick arashaka kuzatoza Arsenal

Lilian Mbabazi avuga ko imbuga nkoranyambaga nka TikTok ziri gutuma indirimbo igirwa umunota aho kuba itatu

Umuhanzikazi wo muri icyo gihugu, Lilian Mbabazi yavuze ko abantu bumva umuziki muri iki gihe batagikunda indirimbo ndende bijyanye n'ibyadukanywe n'imbuga nkoranyambaga. Ubu umuhanzi asigaye agendera ku byo bakunda agakora indirimbo y'umunota.

"Indirimbo z' abahanzi ba kera zashoboraga kumara iminota 10 urugero nk' iyitwa Kandongokamu, nyuma twagiye kuzimara iminota 6 izindi zigira itatu. Ariko ubu basigaye bakora indirimbo y'umunota umwe (1)."

"Ikoranabuhanga ry'ubu riri guhindura ibintu mu muziki. Ab'ubu bumva umuziki ntibakeneye ibintu byinshi. Iyo ukoze indirimbo ntubigarurire mu masegonda ya mbere bahita bayireka."

Winnie Nwagi yahishuye impamvu atabyara ubuheta

Winnie Nwagi uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda yavuze ko mu myaka yatambutse yibarutse umwana w'umukobwa ubu umaze gukura ariko yanze kubyara undi kubera intego ze no kwanga gukora ibyo yita amakosa yakoze amutwita.

Ati:"Njye nabaye ndetse kongera kubyara undi mwana kubera ko ntashaka kongera gukora amakosa nakoze mbere. Ikindi kandi hari ibyo nifuza kugeraho ni byo ndimo kwitaho muri iyi minsi."

Winnie Nwagi udafite umugabo, akaba arera uwo mwana w'umukobwa, mu mwaka wa 2024, yavuze ko (uwo mukobwa) nta mahirwe afite yo kuzahura na papa we umubyara.

Ragga Dee arakangurira abashoramari gushora mu ruganda rwa sinema kuko isigaye iri ku ibere

Ragga Dee yavuze ko abantu bakwiye gushora mu ruganda rwa sinema kuko abona abantu basigaye barukunda cyane.

Ati:"Abafite televiziyo mu ngo baba bashaka kwirebera filime ariko mbona abantu bashora imari cyane mu buhinzi. Kuki badatekereza no ku bindi abantu bakunda?  Filime ni kimwe mu bikunzwe."

Yakomeje avuga ko abagore bakunda televiziyo, bagakunda kureba filime, bityo bikabaha amahoro, bayihugiraho n'abagabo babo bikabarinda ihohotera ryo mu rugo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow