Chris Brown yavuze ko afite indirimbo 20 z’imbabazi yandikiye Rihanna

Umuhanzi Chris Brown yahishuye ko afite indirimbo 20 yandikiye Rihanna.

Oct 1, 2024 - 09:09
Oct 1, 2024 - 10:18
 0
Chris Brown yavuze ko afite indirimbo 20 z’imbabazi yandikiye Rihanna

Umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Chistopher Brown uzwi nka Chris Brown yavuze ko hari indirimbo 20 yandikiye Rihanna mu rwego rwo kumusaba imbabazi.

Chris Brown wagacishijeho mu rukundo na Rihanna mu mwaka wa 2008 na 2009 ariko muri uwo mwaka Chris Brown yaramukubise bituma urukundo rwabo ruzamo agatotsi.

Abantu bakomeje kugenda babwira Chris Brown ko ari umugabo utagira ubumuntu, bakamushinja ko yakoze amakosa ariko ntayasabire imbabazi.

Chris Brown yavuze ko hari indirimbo 20 zitarasohoka zisaba imbabazi Rihanna.

Yagize ati:”Ndacyafite indirimbo 20 zitarashyirwa hanze, nazanditse nsaba imbabazi Rihanna.”

“Nyuma ya biriya byabaye byo gukubita Rihanna, narababaye cyane bituma nicara hasi nandika indirimbo 20. Nanjye mfite abakobwa kandi sinshaka ko hari uwabafata nka kuriya nafashe Rihanna. Namusabye imbabazi, ubu tumeranye neza ariko kiriya gikorwa cyasize icyasha ku izina ryanjye.”

Chris Brown yahamagariye abagabo kutarakara ngo bakubite abagore babo.

Ati:”Bavandimwe bagabo, mutitaye ku buryo mwarakayemo, ntimuzigere mukubita abagore banyu.”

Chris Brown yahamije ko yanditse indirimbo nyinshi zisaba imbabazi Rihanna ariko ngo ntarazishyira hanze.

Rihanna amaze gutandukana na Chris Brown, yakundanye n’abandi basore barimo Drake, Hassan Jameel na ASAP Rocky babana nk’umugabo n’umugore, aba bombi bakaba bamaze kubyarana abana 2 barimo RZA na Riot.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow