Amurusha imyaka 25: Icyo Perezida w'U Bufaransa, Emmanuel Macron avuga ku byavuzwe ko yakubiswe n’umugore we, Brigitte

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 25 Gicurasi 2025 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Perezida w'U Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte bagera mu gihugu cya Vietnam, ariko bagashyamirana bituma uwo mugore amukubita ikigaragara nk' urushyi, Emmanuel yigira uw'ejo agasohokana na we mu ndege.

May 26, 2025 - 21:04
May 26, 2025 - 21:50
 0
Amurusha imyaka 25: Icyo Perezida w'U Bufaransa, Emmanuel Macron avuga ku byavuzwe ko yakubiswe n’umugore we, Brigitte

Perezida Emmanuel Macron akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yafatiwe muri Vietnam mu ijoro ryo ku wa Gatandatu agiye gusohokana n'umugore we mu ndege babanza guterana amagambo. Emmanuel Macron yabyise urwenya.

Indege yarimo Perezida Macron n'umugore we, Brigitte yageze mu majyaruguru ya Vietnam mu gace ka Hanoi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025. Ikihagera abashinzwe umutekano n'abandi bantu baje kumwakira. Abafataga amashusho batunze kamera mu imbere mu ndege ngo barebe uko asohoka.

Yabanje kugaragara aganira n'umugore we, Brigitte (umugore atagaragara) abantu bagiye kubona ikiganza cyije kigana ku itama rye ariko yirwanaho ararugarura, yabona abantu bari kumurebera hanze, ahita amuzana bagasohokana.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ku Cyumweru yabajijwe icyababayeho avuga ko nta mwanya afite wo kubivugaho.

Ati:"Iyo mashusho angaragaza ndimo ndikinira n’umugore wanjye ariko nabonye yaciye igikuba ku Isi!”

“Muri iyi Si dufite byinshi byo kuvugaho, nta mwanya twata ku bintu nk'ibyo."

Hari kandi ikiganiro yagiranye na televiziyo yo mu Bufaransa, BFMTV avuga ko nta makimbirane arangwa mu rugo rwe.

Ati:"Nta makimbirane arangwa mu rugo iwanjye. Ibi byose bivugwa ni ibihuha."

Brigitte arutaho Macron imyaka 25

Amateka y'urukundo rwabo avuga ko Emmanuel Macron yakuruwe na Brigitte ari umwarimu we. Icyo gihe Emmanuel Macron yarafite imyaka 15 naho Brigitte yarafite imyaka 39, birumvikana ko amurutaho imyaka 25.

Ababyeyi ba Macron babonye iby'urukundo rwabo rushobora kugera kure bamujyana kwiga ku kindi kigo ariko urukundo rwabo rwakomeje kuryoha nk' ubuki.

Nubwo Macron yabengutse Brigitte afite abana bari mu rungano rumwe. Brigitte yashinze urugo na Andre Louis Auzière, Macron ataravuka kuko yavutse mu myaka itatu yakurikiyeho ubwo hari mu mwaka wa 1977.

CNN yigeze kwandika ko hari abababonaga bakagira ngo Macron arimo kwegera Brigitte mu rwego rwo kwiyegereza abana be.

Brigitte yatandukanye n'uwari umugabo we, bafitanye abana batatu. Yarushinze na Macron mu mwaka wa 2007.

Uwo mugabo yakomeje kumubona ameranye neza na Macron ariko yitabye Imana mu mwaka wa 2019.

Ubu Perezida Emmanuel Macron afite imyaka 47 naho Brigitte Macron afite 72. Bivugwa ko kubera ari mukuru aba ashaka kumuyobora aho ashaka yakwanga akamukosora.

Perezida Macron avuga ko nta kibazo afitanye n'umugore we, Brigitte

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow