Adekunle Gold yahishuye icyo mama we yakora aramutse azanye igitekerezo cya gatanya
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Adekunle Gold yavuze ko mama we acungira hafi urugo rwe n’umugore we, Simi.
Adekunle Gold uzwi mu muziki nka AG Baby yujuje imyaka 38 ku wa 28 Mutarama, ahamya ko mama we, Folakemi Kosoko, atakwemera ko agira igitekerezo cya gatanya n’umugore we, Simi, ngo yakongera akabahuza.
AG Baby wakunzwe mu ndirimbo; High, Sinner, It Is What It Is na Party No Dey Stop, yizihije isabukuru y’amavuko ku wa 28 Mutarama, yuzuza imyaka 38, yishimira ibyo yagezeho mu buzima birimo no kubaka urugo rwiza.
Yavuze ko mama we, Kosoko, abakunda ndetse ahora yamaganira kure ibishobora kubateranya.
Yagize ati:”Mama ahora hafi y’urugo rwanjye. Ntekereza ko igihe nasanga mama nkamutekerereza ibijyanye n’umugore wanjye, nkamubwira ko nshaka gatanya, yabyanga akantegeka gusubira kujya kumureba tugacoca ibibazo twaba twagiranye.”
“Umbwiye amagambo aduteranya nzagenda nyamubwire ubundi tugusekere hamwe. Twunze ubumwe, turi uduti twasobanyijwe.”
AG Baby yongeyeho ko mama we azi ibibera mu ruganda rw’imyidagaduro.
Ati:”Mama azi ibinyoma biba mu myidagaduro, numva ndamutse mubwiye ibya gatanya yavuga ko ndi gusaza abantu kugira ngo nshyire hanze indi ndirimbo. Ariko mu by’ukuri ntiyakwemera ko dutandukana aradukunda cyane.”
Abivuze mu gihe gatanya iri kuvuza ubuhuha mu byamamare. Igezweho ni gatanya iri kuvugwa hagati ya 2Face Idibia n’umugore we, Annie Macaulay Idibia.
What's Your Reaction?










