Miss Shanel yahishuye uburyo yashenguwe n’ihohoterwa yakorerwaga na Se umubyara

Umuhanzikazi nyarwanda Nirere Shanel wamamaye nka Miss Shanel wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu myaka yatambutse, yahishuye agahinda yaterwaga n’ihohoterwa yakorewe na Se ubwo yari akiri umwana muto harimo gukubitwa buri kanya no kurazwa hanze.

Mar 12, 2024 - 16:24
Mar 12, 2024 - 18:33
 0
Miss Shanel yahishuye uburyo yashenguwe n’ihohoterwa yakorerwaga na Se umubyara

Miss Shanel yatanze ubu buhamya imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye inama ya ‘Forbes Leading Women Summit 2024’ yabaye kuwa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2024, mu mujyi wa Johanesburg muri Africa y’epfo. 

Shanel mu gahinda kenshi yavuze ko yagiye akorerwa ihohoterwa kenshi na Se umubyara kuva afite imyaka 12 y’amavuko, atangira kujya amukubita ndetse rimwe na rimwe akamuraza no hanze ku buryo kugeza n’ubu kubyiyibagiza byamunaniye usanga amashusho y’ibyo yakorewe akomeza kugenda amugaruka mu maso kenshi.

Yavuze ko hari ubwo se yajyaga aza akamukubita, akamubwira amagambo mabi umubyeyi atagakwiye kubwira umwana muto, undi agahitamo kwicecekera gusa uko guceceka na byo byahindukaga icyaha kuko Se yabifataga nk’agasuzuguro nyamara yagira ngo agiye kuvuga nabwo agakubwitwa ashinjwa kuzamura intugu kuri Se, ugasanga yaheze mu gihirahiro cy’icyo yakora kugira ngo adakomeza kubifata nk’agasuzuguro

Yagize ati “Yarankubitaga bikajyana n’amagambo mabi yagendaga ambwira, ubwo nanjye niko nabaga muteze amatwi nacecetse ariko ibyo yabifataga nko kumusuzugura….Iyo nageragezaga kumusubiza, yahitaga ankubita nk’urushyi agira ati ‘Ntabwo ari uko ukwiye kuvugana na So.’”

Shanel avuga ko nubwo Se yamukoreraga ibi byose ariko atamurenganya cyane kuko acyeka ko ibi na we yabiterwaga n’ihungabana yatewe n’ibihe  bikomeye  yanyuzemo ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri, aho wasangaga abana b’abatutsi bahora batotezwa, akaba ari yo mpamvu na we yafataga nabi umwana we.

Nirere Shanel avuga ko yakuze akunda umuziki cyane gusa atangira kubikora nk’umwuga mu mwaka wa 1998 ubwo yatangiye aririmba indirimbo z’igaruka kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (Icyo gihe yari akiri umunyeshuri) nyuma aza gukomerezaho kugeza n’ubu nubwo ubona ko atakiwukora nka mbere.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow