Bruce Melody yongeye kwikoma Alex Muyoboke

Bruce Melody umaze kubaka izina riremereye mu muziki nyarwanda ndetse akaba yaramaze no kwambuka imbibi z'u Rwanda yongeye kumvikana yikoma Alex Muyoboke amushinja kwitwara nabi mu bibazo byavugwaga hagati ye na The Ben.

Feb 9, 2024 - 00:01
Feb 9, 2024 - 09:55
 0
Bruce Melody yongeye kwikoma Alex Muyoboke

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri Instagram ubwo yagarukaga ku bibazo byigeze kumuvugwaho we na The Ben mu mwaka wa 2023, aho Bruce Melody avuga ko Alex Muyoboke ufasha The Ben mu bikorwa bye bya muzika yabyitwayemo nabi kuko biriya biba bikenewe mu muziki.

Bruce Melody ahamya ko The Ben yari yaramaze kuzima mu muziki nyarwanda ko kuba biriya byarabayeho byatumye yongera kuvugwa cyane bituma ashyira hanze indirimbo ndetse iranakundwa.

Uyu musore Kandi avuga ko ihangana mu muziki riba rikenewe ndetse ko biriya byabaye ntacyo byari bitwaye kuko impande zombi (Bruce Melody na The Ben) zari kubyungukiramo ariko akanenga Alex Muyoboke ko yazanyemo ibindi bitari byiza bigatuma icyafatwaga nk'ihangana mu muziki rifitiye inyungu impande zombi gihindura isura, bityo ko atarakwiye kubyivangamo ahubwo ko yagombaga kujya mu by'amafaranga ibindi akabireka nk'uko na we atigeze abona Manager we abizamo.

Ibi byose byatangiye  mu mpera z'umwaka wa 2023, ubwo Bruce Melody n'itsinda rye bashinjwaga gushaka kwica igitaramo cya The Ben yagombaga gukorera mu gihugu cy'u Burundi, ndetse nyuma hagenda haziraho n'utundi tubazo bituma havuka amatsinda abiri asa n'ahanganye.

Aba bombi baherutse guhurira ku rubyiniro ubwo bari muri Amerika I Washington DC muri Rwanda day nk'uko benshi bahoraga babyifuza ko umunsi umwe bazababona bari kuririmbira ahantu hamwe, ndetse aba bombi batanze ibyishimo ku bari bitabiriye Rwanda Day 2024.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow