Selena Gomez yaririye abimukira bo muri Mexico maze asabirwa kwirukanwa muri Amerika
Umuhanzikazi Selena Gomez yagiriye imbabazi bene wabo bo muri Mexico bari kotswa igitutu ngo basubire iwabo, maze abarimo ibyamamare bamusaba ko na we yasubizwayo.
Selena Marie Gomez [Selena Gomez] yasohoye amashusho ari kurira atewe agahinda no kuba abaturage bose bakomoka muri Mexico bari gufatwa bagasubizwa iwabo nk’uko Perezida Donald Trump yabitegetse ko abimukira bose bari muri Amerika bagomba gusubizwa mu bihugu byabo. Nubwo ayo mashusho yayasibye, abarimo Lana Del Rey bamubwiye nabi bashaka ko na we asubizwa muri Mexico.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025, Selena Gomez yifashe amashusho amugaragaza ari kurira avuga ko ababajwe nuko abaturage bo muri Mexico bari gufatwa nta kurobanura bakoherezwa muri Mexico, yifuza ko yagira icyo akora.
Hagati aho, Selena Gomez ababyeyi be; mama we Amanda Teefey na papa we Ricardo “Rick” Gomez bahuriye muri Amerika baba ariho bamubyarira. Papa we afite inkomoko muri Mexico, bamwe bakavuga ko ari umuturage wa ho.
Iyi video akiyisangiza abantu yabonye ibitekerezo bitandukanye bimwe bitari byiza, ahita afata umwanzuro wo kuyisiba avuga ko atari byiza kwerekana amarangamutima y’ukwisanisha ku bantu.
Umuhanzikazi Lana Del Rey yavuze ko na we akwiye gupakira ibikapu agasubira muri Mexico. Ati:”Wowe wagakwiye gupakira ibikapu ugasubira muri Mexico.”
Umunyepolitike akaba n'umukandida w’umusenateri muri Amerika, Sam Parker yavuze ko na we akwiye gusubizwayo. Ati:”Muhambirize Selena Gomez ajyanwe muri Mexico.”
Selena Gomez yahise amusubiza, ati:”Urakoze kuri iryo shinyagura.”
Ibitekerezo kuri ibyo Selena Gomez yatangaje, bikomeje kugenda byisukiranya.
Umunyepolitike, Sam Parker arifuza ko Selena Gomez yahambirizwa akajyanwa muri Mexico
What's Your Reaction?










