Nzaritegura! Iby’iserukiramuco rya Sophie Nzayisenga

Umukirigitanangakazi, Sophie Nzayisenga umaze kwitabira amaserukiramuco menshi yo mu Rwanda no hanze yaho, yahishuye ko hari iryo azategura rikabera mu Rwanda.

Sep 18, 2024 - 17:13
Sep 18, 2024 - 18:02
 0
Nzaritegura! Iby’iserukiramuco rya Sophie Nzayisenga

Umuhanga mu gucuranga inanga, Sophie Nzayisenga yahishuye ko afite igitekerezo cyitarahabwa ubuzima cyo kuzitegurira iserukiramuco rishingiye ku muziki, ibicurangisho n’ibindi bidagadura abantu bishingiye kuri gakondo.

Sophie Nzayisenga amaze imyaka irenga 25 yitabira amaserukiramuco y’imbere mu gihugu n’ayo hanze yacyo, hose yitabira kubera ubuhanga afite mu gucuranga inanga. Yamugejeje mu ryabereye muri Burkina Faso, U Bufaransa, mu Bubiligi n’ahandi.

Ubunararibonye amaze kuronkamo bwatumye Igisubizo.com imubaza niba nta gitekerezo cyo gutegura iserukiramuco rye ku giti ke.

Yavuze ko icyo gitekerezo agifite ariko cyikaba cyitarahabwa imbaraga ku buryo cyahita gishyirwa mu bikorwa. Ati:”Icyo gitekerezo ndagifite […] gusa ni igitekerezo cyitarahabwa imbaraga, ndumva igihe cyizagera cyinyakemo […] nanjye mbe nategura iserukiramuco ryanjye.”

 “Icyo abantu bamenya ni uko icyo gitekerezo gihari gusa ntabwo ndatekereza igihe nyacyo nzagishyirira mu bikorwa, ku buryo nababwira ngo nzagikora igihe iki n’iki.”

Nzayisenga yashimangiye ko atari vuba azarikora, ariko umunsi gahunda yacyo yamaze gushyirwa ku murongo, ngo azabimenyesha abantu ubundi baryitabire.

Uyu mukirigitanangakazi ni we mugore w'Umunyarwandakazi wabimburiye abandi mu gukora umurimo wo gucuranga inanga. Na we abihamya ko yamaze kuba ikimenyabose mu bijyanye no kuyicuranga maze bimuha ishyaka ryo guhatana n’abagabo mu gukora uwo murimo. Uyu mwuga awumazemo imyaka irenga 35.

Si ibyo gusa azobereyemo byo gucuranga inanga kuko ari umuhanzikazi akaba n’umusizikazi.

Sophie Nzayisenga afite igitekerezo cyo gutegura iserukiramuco gusa ngo ntaramenya igihe azaritegurira

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow