Ndashaka gusamira ku Isi nkabyarira ku wundi mubumbe! Iby'umukobwa ukina amashusho y'urukozasoni, Elsa warahiriye kubyarana na Musk (Amafoto)

Umwe mu bakobwa bamenyerewe mu ruganda rwo gurucuza amashusho y'urukozasoni ku rubuga rwa 'OnlyFans' witwa Elsa Thora yamaze gutanga icyifuzo cye cyo kutwitira umuherwe Elon Musk, ariko akazabyarira ku wundi mubumbe wa Mars.

Nov 22, 2024 - 10:26
Nov 22, 2024 - 13:19
 0
Ndashaka gusamira ku Isi nkabyarira ku wundi mubumbe! Iby'umukobwa ukina amashusho y'urukozasoni, Elsa warahiriye kubyarana na Musk (Amafoto)

Elsa Thora wo mu gihugu cy'U Budage yavuze ko ashaka kwandika amateka akaryamana n'umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, ariko kubera ko ari umwe mu batangaje ko kuri Mars haba hari ubuzima, ngo yifuza ko yamujyanayo akajya kubyarirayo umuntu wa mbere.

Mars ni umwe mu mibumbe iri mu isanzure. Na wo uzenguruka Izuba nk'uko Isi irizenguruka. Elon Musk aherutse kuvuga ko yasanze ari umubumbe ushobora guturwa, bityo ngo agomba kwimurirayo ibikorwa by'ikoranabuhanga akahashinga n'ibikorwaremezo bicanirwa n'umuriro w'amashanyarazi.

Uyu mukobwa Elsa w'imyaka 22 yihebeye umwuga utavugwaho rumwe na bamwe batuye Isi cyane cyane abo muri Afurika bavuga ko bidakwiye gucuruza ubusa bw' umuntu ku mbuga nkoranyambaga. Uwo we ni umwe mu bari gukururwa n'amafaranga agacuruza amashusho y'urukozasoni ku rubuga rwa 'OnlyFans.'

Abizera Imana bavuga ko ibyo biri mu byangwa urunuka na yo, bagahamya ko bishobora gutuma irakara igashyira ku iherezo Isi nk'uko muri Bibiliya byanditsemo ko yarakajwe n'ibikorwa bibi birimo ubusambanyi byakorerwaga i Sodoma na Gomora, iraharimbura, harokorwa mbarwa batijanditse muri ibyo bikorwa.

Yahamirije TMZ ko ibyo ashaka byo kubyarana na Elon Musk atari ugushaka ubwamamare, ahubwo ngo ni uko ari kubona Isi iri kugana ku iherezo. Ikindi kandi ngo yizerera muri Elon Musk nk'umuntu ushaka gucungura ikiremwamuntu akakijyana ku mubumbe avuga ko wuje ibyiza utariho ibibi wa Mars.

Yagize ati:"Njye ndi umukobwa w'imyaka 22, ntabwo ndabyara umwana, ndacyari umukobwa, nzi ko Elon Musk afite abana barenga 10, nanjye ndamushakaho umwana."

"Nifuza ko namutwita nageza amezi 9 agahita antwara ku mubumbe wa Mars nkaba ariho mbyarira, nkaba umuntu wa mbere wabyarirayo."

Elsa Thora yavuze ko umuryango we umushyigikiye muri ibyo byifuzo bye! Si we uzabona Elon Musk utunze arenga miliyari 250 z'Amadolari y'Amerika ($250 billion), amwemerera agasubiza ibyo byose yifuza!

Elsa arashaka kubyarira ku mubumbe wa Mars

Uyu mukobwa acuruza amashusho y'urukozasoni ku rubuga rwa 'OnlyFans'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow