Diamond Platinumz yahishuye uko yizihizanyije Saint Valentin n'abatishoboye

Diamond Platnumz, yongeye kugaragaza umutima w’impuhwe n’urukundo akunda kugaragariza abatishoboye, nyuma yo gusura imidugudu itandukanye yo mu cyaro cya Tanzania agaha abasaza n’abakecuru amafaranga nk’impano y'umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Feb 16, 2026 - 07:03
Feb 16, 2026 - 08:51
 0
Diamond Platinumz yahishuye uko yizihizanyije Saint Valentin n'abatishoboye

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Diamond agaragara ari kumwe n’itsinda rito bagenda mu midugudu itandukanye, bagahagarara ku ngo z’abantu bakuze, cyane cyane abagaragazaga ko bakeneye ubufasha.

Buri wese yahabwaga agasanduku karimo amafaranga angana n'amashilingi ya Tanzania 200,000 aya asagaho agato 120 ,000 by'amafaranga y'u Rwanda. Abahawe izi mpano bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, bamwe bamuhobera bamushimira, abandi bahita basenga basabira umugisha uyu muhanzi wabasuye mu buryo batari biteze.

Mu rwego rwo kwirinda gukurura imbaga y’abantu no gutuma igikorwa cye gikomeza kuba ibanga, Diamond yari yambaye imyambaro isanzwe irimo umupira usanzwe n’inkweto zisanzwe, anirinda gukoresha imodoka ze zihenze zisanzwe zimumenyereweho.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo Saint Valentin akenshi yizihizwa mu buryo bw’urukundo hagati y’abakundana, we yahisemo kuyizihiza mu buryo butandukanye, asura abantu batabizi akabaha impano ibashimisha.

Yagize ati: “Ni igihe cya Saint Valentin, nahisemo kugikoresha nsura abantu mu buryo butunguranye, nkabaha impano zituma bagira ibyishimo. Muri buri gasanduku harimo Shilingi 200,000, kandi buri wese agomba guhabwa ukwe.”

Diamond kandi yavuze ko yari kumwe n’itsinda rye ririmo inshuti ze z’akadasohoka, kandi ko bahisemo gukora iki gikorwa mu ibanga kugira ngo batange ibyishimo nyabyo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow