Uburyo yazamuwe na Pattyno nuko yabeshye ko yambitswe impeta: Aisha yavuze
Umukinnyikazi wa filime nyarwanda, Inkindi Aisha yavuze ko umuntu wamuzamuye muri sinema nyarwanda ari umukinnyi wazo, Pattyno.
Inkindi Aisha umaze kubaka izina rikomeye muri sinema abara inkuru ye y'ubwamamare ukumva ni ibintu byamugwiririye kuko atari ibyo yapangaga kuzakora mu buzima bwe.
Inkindi Aisha uvuga ko yavukiye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye ho mu Ntara y'Amajyepfo yabwiye umunyamakuru wa Igisubizo.com ko yakuze akunda kureba filime nk' abandi bose ariko atateganyaga kuzazikina.
Mu myaka ya 2020 yiga muri IPRC Kigali yabonywe na Pattyno, amuvumburamo impano amubwira kuza kumufasha muri sinema birangira agiyeyo.
Ibyo yakoze yabonye ari byiza bimusunikira gukora n'izindi filime zakunzwe cyane. Ubu ageze ku rwego rwo gukora filime ze ku giti ke.
Aisha umaze iminsi akubutse mu biruhuko i Dubai yikije kandi ku byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko yambitswe impeta y'urukundo n'umuhanzi Muchoma Mucomani.
Yavuze ko atigeze yambikwa impeta y’urukundo ahubwo ibyabaye byari ibyo gutwikira amashusho y'indirimbo "Nuyu" y'uwo muhanzi yagaragayemo. Kandi ibyo byatumye ayo mashusho arebwa cyane ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 200 ku rubuga rwa YouTube.
Aisha avuga ko atambitswe impeta na Muchoma ariko afite umukunzi we w'undi
What's Your Reaction?










